Gutoza abana umuco wo kuzigama bigomba kuba inshingano ya buri wese

Gufungura Konte yo kwizigama, ni umuco ugomba kuranga buri wese ushaka gutegura iterambere rye ryiza rishingiye ku kwigira ahereye kubutunzi naho yahera kugiceri cy’ijana gusa yizigamira.

Mu gushishikariza abantu umuco wo kuzigama cyane kubakiri bato, abana biga mu mashuri hirya no hino mu karere ka Kamonyi bari hamwe n’ababyeyi babo, bakanguriwe kugira umuco wo kwizigamira badatekereza ko kuzigama bisaba amafaranga menshi.

Ari kumwe n’ubuyobozi bw’umurenge SACCO Gacurabwenge, Nzakamwita Jean umukozi ushinzwe amahugurwa mu ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse (AMIR) baganirije abana biga mu bigo by’ishuri bitandukanye muri uyu murenge babakangurira kugira umuco wo kwizigamira bakiri bato.

Nzakamwita Jean, ashimangira ko kugira umuco wo kwizigamira abantu bagomba kubigira umuco, bagomba kumva ko uwizigamira atari ufite amafaranga menshi, ko ahubwo bihera kuri make ufite no kureba kure ugamije gutegura ahazaza hawe heza.

Nyuma y'ibiganiro bikangurira abana kuzigama, abari biteguye bahise babikora.
Nyuma y’ibiganiro bikangurira abana kuzigama, abari biteguye kandi babishaka bahise babikora.

Nkuko uyu muyobozi yakomeje abitangariza abana ndetse n’ababyeyi bari baje baherekeje abana babo, ngo birakwiye ko abantu bareba kure, bategura ahazaza habo bizigamira ariko by’umwihariko abana bato bagatozwa kuzigama bakiri bato kugira ngo babikurane, babigire umuco.

Sandrine Umuhoza, umwana w’umunyeshuri w’imyaka 12 wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Gatizo ruherereye mu murenge wa Gacurabwenge muri aka karere ka Kamonyi, atangaza ko nta gihe kinini amaze atangiye gahunda yo kwizigamira.

Umuhoza, atangaza ko yagize igitekerezo cyo kwizigamira ubwo Mama we yamuhaga amafaranga ngo ajye kugura icyo ashaka ariko akibuka ko ku ishuri bakanguriwe umuco wo kwizigamira bityo aho kugira icyo ajya kugura yihutiye guhita afunguza Konti azajya ashyiraho udufaranga duke duke abonye mu rwego rwo kwitegurira ahazaza.

Umuhoza, atangaza kandi ko abana bajya bagira amahirwe atari make yo kubona impano z’ababyeyi, abavandimwe, ba Nyirasenge mu gihe babasuye cyangwa se ababyeyi babo ba batisimu bityo ngo mu gihe bagize amahirwe yo guhabwa impano z’amafaranga naho ryaba ijana rimwe nta mpamvu yo kuripfusha ubusa utarizigamye.

Umwana wafunguzaga Konti yo kuzigama, yahabwaga umupira wo kwambara n'agakapu ko gutwaramo ibikoresho by'ishuri.
Umwana wafunguzaga Konti yo kuzigama, yahabwaga umupira wo kwambara n’agakapu ko gutwaramo ibikoresho by’ishuri.

Zacharie Benedata, Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya SACCO ya Gacurabwenge, atangazako mu murenge wa Gacurabwenge bamaze gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira abakiri bato kwizigama mu bigo by’imari iciriritse.

Benedata, atangaza ko muri ubu bukangurambaga bakoze, abana b’abanyeshuri basaga 83 batangiye uyu muco mwiza wo kuzigama. Atangaza kandi ko ubukangurambaga bwakozwe butagarukiye kubakiri bato gusa ko ahubwo n’abakuze ngo babishishikarijwe ndetse bikaba byaratanze umusaruro aho ubu bageze kubanyamuryango basaga 5872 muri iyi SACCO ndetse ngo bakaba bafite intego yo gukomeza ubukangurambaga mubato n’abakuze babatoza umuco wo kuzigama.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →