Gutsindwa kwa APR FC byagaruriye ikipe ya Rayon Sports imbaraga

Gutsindwa kwa APR FC i Rusizi na Espoir FC, byongereye ingufu ku ikipe ya Rayon Spots zo kuba yagabanya ikinyuranyo cy’amanota aziri hagati.

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 21 Gicurasi 2016, ikipe ya APR FC ubwo yajyaga i Rusizi gukina na Espoir FC ntabwo yashoboye kuhivana amahoro.

Umukino wahuje aya makipe yombi wari umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru.

Ikipe ya APR FC, yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC igitego kimwe kuri zeru 1-0, umukino w’uyu munsi wo nta mvururu zawuranze nk’izaranze umukino wazihuje umwaka ushize.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu, si ubwambere itsindirwa i Rusizi kuko n’umwaka ushize yari yahatsindiwe ndetse umukino ukarangwa n’imvururu mu kibuga.

Gutsindwa kwa APR FC, ntabwo biyibuza kuba ariyo ikiyoboye izindi aho yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 58 igakurikirwa n’ikipe ya Rayon Sports n’amanota 53.

Gutsindwa kwa APR FC, byagaruriye icyizere ndetse n’imbaraga ikipe ya Rayon Sports bakomeje guhanganira igikombe mu gihe yaba itirangayeho ngo amahirwe yabonye iyabyaze umusaruro dore ko imikino isigaye kuri APR FC ari 4 mugihe Rayon Sports isigaje imikino 6 kandi ikinyuranyo cy’amanota hagati yazo kikaba amanota 5 gusa.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →