Gutuzwa mu mudugudu wa Kabyaza ni igisubizo ku basenyewe n’ibiza muri Nyabihu

Umukecuru Nyirasafari Juliene utuye mu mudugudu wa Kabyaza Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu arashimira Leta yamuhaye inzu, akarima ko guhingamo, ikamuha ninka nyuma yimyaka ibiri asenyewe namazi akabura aho gutura.

Nyirasafari avuga ko yahawe inzu ifite ibyumba 3 hamwe nuruganiriro ikaba ifite ubwiherero, ikigega gifata amazi  y’imvura hamwe nigikoni.  Avuga kandi ko yahawe ninyana yo korora.

Muri 2013 nibwo Nyirasafari wari utuye mu mudugudu wa Kabere mu Murenge wa Mukamira yagushije ishyano ubwo amazi yaturukaga ku musozi akamusenyera naho yaratuye hagahinduka ikidendezi cy’amazi kugeza na n’ubu. Guhera icyo gihe avuga ko yahise abura aho kuba agahinduka inzererezi.

Agira ati: Amazi yaturutse mu inshyamba yuzura aho nari ntuye ubu ni inyanja. Ibyo bimaze kuba nabayeho nabi cyane. Sinagiraga aho ndara. Nararaga munzu yumuntu mpacumbitse bwacya akanyirukana.

Umuryango wa Nyirasafari, ni umwe mu miryango 165 yo mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Nyabihu yazanywe gutura mu mudugudu wa Kabyaza kubera impamvu zitandukanye. Buri miryango ibiri yatujwe munzu imwe ariko ifite urugabaniro kandi buri muryango ugahabwa akarima ko guhinga.

Imiryango itandukanye yazanywe gutuzwa mu Kabyaza, imwe muri yo yari yasenyewe namazi yavuye ku musozi agahindura aho bari batuye ikidendezi cy’amazi mu gihe abandi bari batuye mu manegeka abandi bakaba bari abakene badafite inzu.

Mbere y’uko iyi miryango ihabwa amazu mu mudugudu wa Kabyaza, ni umudugudu wari usanzwe utuyemo imiryango 35 aho inzu z’iyi miryango zavuguruwe.  Uyu mudugudu ufite ikigo cyishuri kimaze kuzura, ugiye kubona nisoko dore ko imirimo yo kuryubaka yatangiye.

Nyirasafari avuga ko n’ubwo buri nzu ifite ikigega gifata amazi avuye ku ibati afasha abatuye muri uyu mudugudu gusukura inzu, ubwiherero, kumesa no kuhira inka, amazi meza nayo awurimo bityo ugasanga abawutuye batavunika bashaka amazi meza yo kunywa no gutekesha. Gusa na none abenshi bahuriza ku kutagira umuriro w’amashanyarazi mu gihe inzu zashyizwemo ibikoresho byawo ariko bakawutegereza amaso ngo akaba yaraheze mukirere.

Guhabwa inzu byatumye Nyirasafari yongera kugira icyizere cyo kubaho neza. Ubu abana numuhungu we wa bucura mu gihe abandi bana babiri yabyaye bashatse. Umugabo we afungiye muri Gereza ya Nyakiriba guhera muri 2007 azira gukora Jenoside. Yakatiwe imyaka 30.

Nyirasagari avuga ko abayeho neza n’ubwo atagira igodora aryamaho ariko ngo afite icyizere ko inkaye nibyara ubuzima buzarushaho kuba bwiza. Avuga ko abonye inguzanyo yatangira gucuruza mu isoko ririmo kubakwa mu mudugudu atuyemo.

Kagaba Bosco

Umwanditsi

Learn More →