Guverineri na Musenyeri barokotse urwahitanye abasaga 50 muri Nijeriya

Mu muhango wo kwimika Musenyeri mushya mu rusengero rwo muri Nijeriya, igisenge cyamanukiye abari mu rusengero abasaga 50 bahasiga ubuzima naho Musenyeri na Guverineri bararokoka.

Mu gihugu cya Nijeriya, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 ukuboza 2016 igisenge cy’urusengero cyagwiriye abakirisitu bari mu rusengero bari mu muhango wo kwimika musenyeri, abantu basaga 50 bahise bapfa abasaga 52 barakomereka naho Musenyeri na Guverineri bararokoka.

Ibi byago byabereye mu mujyi witwa Uyo, ibiro ntaramakuru bya Amerika Associated Press dukesha iyi nkuru bitangaza ko abapfiriye muri uru rusengero bashobora kwiyongera kuko ibikorwa by’ubutabazi ngo bigikomeza kugira ngo abantu bagera mu magana barimo batabarwe.

Urusengero rwaguye ni urwitwa The Reigners Bible Church International aho ngo rwari rukiri kubakwa. Ubwo ibi byabaga abantu batari bake bari bitabiriye ibi birori by’iyimikwa rya Musenyeri Akan Weeks ari nawe washinze uru rusengero. Aba bakirisitu bahuye n’uruva gusenya barimo na Guverineri Udom Emmanuel wa Leta ya Akwa Ibom uri mu barokotse hamwe n’uyu Musenyeri wimikwaga.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter   

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →