Haranira ko ihohoterwa ricika burundu

Jyana nanjye ureba mu mafoto ubwo Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yafunguraga Isange One Stop Center (ikigo cyakira abakorewe ihohoterwa) i Kabgayi hanyuma akanatangiza igikorwa cy’ubukangurambaga ku kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye kugitsina n’irikorerwa abana , igikorwa kizamara amezi atatu , bivuga ko kizarangira mumpera y’ukwezi kw’Ukuboza 2015 ariko ibikorwa byo bikazakomeza.

Amafoto Minisitiri atambagizwa inzu ya Isange One Stop Center igizwe n’ibyumba umunani bigizwe n’ibiro n’ahakirirwa abakorewe ihohoterwa.

  • Umuyobozi mukuru wa polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel Gasana hamwe na Minisitiri Agnes Binagwaho na Minisitiri Oda Gasinzigwa

  • Minisitiri w'intebe ahabwa ubusobanuro na bamwe mubakora muri One Stop Center

  • Minisitiri w'intebe asobanurirwa na bamwe muba polisi bakorera muri iyi One Stop Center

  • Ibikoresho biba mu cyumba bifasha abana kuba baganirizwa bikanafasha kumenya ihohoterwa bakorewe n'icyakoreshejwe

  • Icyumba bashyiramo abana bahuye n'ihohoterwa

  • Icyumba, uburiri, n'ibindi nkenerwa bijyanye n'isuku

  • Umuyobozi w'ibitaro bya Kabgayi aha Minisitiri w'intebe ibisobanuro kumikorerere y'ibitaro ayobora

  • Minisitiri w'intebe asobanurirwa n'umuyobozi w'ibitaro bya Kabgayi igikorwa bagiyemo

  • Abayobozi batandukanye bategereje Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi

  • Ibitabo n'amakayi byifashishwa muri One stop Center

Amafoto kuri sitade y’akarere ka Muhanga hatangizwa gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina n’irikorerwa abana.

  • ibirori kuri Stade

  • Minisitiri w'intebe afungura imodoka ifite muri yo kwakirirwamo uwahuye n'ihohoterwa akabona ubufasha bw'ibanze mugihe ataragezwa kwa muganga

  • Polisi isobanurira Minisitiri w'intebe ibimaze kugerwaho

  • Uturere 17 kuri 30 nitwo tumaze kugeramo One Stop Center

  • Abakinnyi b'umukino ugamije kwerekana ibijyanye n'ihohoterwa

  • Umukino wo kwerekana ihohoterwa ribera mungo