Huye: Amaze imyaka itanu yubakishijwe ikiraro ngo ahabwe inka, amaso yaheze mukirere

Sinumvayahari Honire, umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko atuye mu kagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura mu karere ka Huye, avuga ko amaze imyaka itanu yemerewe inka muri gahunda ya girinka aho yasabwe kubaka ikiraro azayitungiramo ariko amaso yaheze mukirere. Avuga ko iyo abayobozi baziko Perezida azaza bamubuza kubaza ikibazo.

Uyu mukecuru avuga ko uko umwaka utangiye bamubwira ko ari ku rutonde rwabagomba guhabwa dore ko abaturage aribo bamutoranije kugirango ajye ku rutonde ariko birangira amaso aheze mukirere ayitegereje.

Sinumvayahari aganira n’umunyamakuru w’intyoza, yavuze ko amaze igihe kingana n’imyaka itanu yubatse ikiraro cyo kororeramo iyi nka ariko akaba yarahebye.

Yagize ati:”Reba iki kiraro kimaze imyaka itanu ncyubatse ariko abana bagakomeza gukura ibiti babicana nkashyiraho ibindi ntegereje ko nabona inka nemerewe ariko maze imyaka itanu ntarayibona, nyamara nyibonye nabasha kubona amata nanjye nkanywa umwerera n’abuzukuru banjye bakabona ku mata, nkabona n’ibishingwe byo gushyira mu karima kanjye ariko wapi, iyo bumvise Perezida aribuze baravuga ngo sintere akaboko hejuru”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura uyu mukecuru atuyemo Ngabo Fideli, abajijwe niba ikibazo cy’uyu mukecuru akizi, yavuze ko ataramuzi ndetse atazi niba yaremerewe inka koko, yongeraho ko agiye kumushaka bakareba koko niba yaba ari mubakwiye guhabwa inka.
Yagize ati:”Ntabwo amazina y’uwo mukecuru narinyazi ntanubwo narimuzi ariko ubwo mumenye ngiye gukurikirana ikibazo cye nzatanga amakuru nimara kumugeraho”.

Girinka ni ijambo ryabayeho kuva kera mu muco nyarwanda ku buryo wasangaga no mu ndamukanyo Abanyarwada bifurizanya ubutunzi bakaramukanya bagira bati «Girinka». Nubwo gahunda ya girinka Munyarwanda yafashije benshi kwivana mu bukene hari abaturage bagaragaza ko mu itangwa rya girinka bashyiramo amarangamutima bigatuma hari abazikwiye batazibona, n’abazibona batazikwiye.

Mwitangizwa ry’iyi gahunda, intego nyamukuru yari iyo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye. Ibyo byagezweho kandi hifashishijwe guha inka buri muryango ukennye bityo amata mu miryango ariyongera. Iyi gahunda n’ imwe muri Gahunda z’ingenzi mu gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa mu gihugu ikaba ikorera mu turere twose tw’igihugu kuva mu mwaka wa 2006 yatangizwaga na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul KAGAME.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →