Huye: Serivisi z’irembo zatumye batacyakwa umuti w’ikaramu

Abagana serivisi z’irembo mu karere ka Huye bemezako kwakira ibyangombwa no kubyishyurira kuri uru rubuga, byatumye umuti w’ikaramu wakwaga n’abayobozi b’inzego zibanze ugabanuka.

Bamwe mu batuye umujyi wa Huye ntibahwema kwerekana ko irembo ryagize uruhare runini mu kwihutisha serivisi baba bashaka mu bigo bitandukanye bya leta, ari nako ribafasha guca ikitwa umuti w’ikaramu mu nzego zibanze( ruswa).

Kwizera Grace, ukorera mu mujyi wa Huye, akaba n’umwe mu bigeze gukoresha izi serivisi, yavuze ko  irembo ari serivisi yaziye igihe kuko byamworohereje kubona ibyangombwa cyangwa ibyemezo muri leta ku buryo bwihuse kuruta uko yamaraga iminsi irenga itatu yagiye gusinyisha mu bayobozi.

Akomeza avugako kuri ubu bitewe n’ uburyo ibintu byorohejwe, abyikorera kuri telephone ubundi akajya kuri banki cyangwa se yashaka kutirushya agahita anishyura akoresheje uburyo bwashyizweho kuri telephone, byose abikora atavuye aho ari ubundi agategereza ko amenyeshwa umunsi icyangombwa kizaba cyabonetse, agahaguruka ajya kugifata adataye umwanya.

Uwizaba Jean Paul, umwe mubatanga serivisi z’Irembo muri uyu mujyi, akaba abimazemo igihe kuko yatangiranye naryo. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Intyoza.com

yagize ati,  ugereranyije na mbere iyi serivisi itaraza, byari bigoranye cyane kwaka ibyagombwa ugenda usinyisha mu bayobozi batandukanye kuko uretse n’ umurongo wabaga uhari, abayobozi b’inzego zibanze babyuririragaho bakaka ruswa ababagana nabo bakayibaha kuko ntayandi mahitamo babaga bafite.”

Kuri ubu, avugako ubu buryo ari igisubizo mu kurwanya umuti w ikaramu wakwaga, bitewe n’uko iyo umuntu amaze kumenyesha icyangombwa cyangwa icyemezo ashaka, yerekeza kwishyura kuri banki cyangwa agakoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe telephone ngendanwa, ubundi akajya mu buyobozi agahabwa serivisi yasabye nta hantu na hamwe umuyobozi ahuriye namafaranga.

Kuba harashyizweho iyi gahunda, ni mu rwego rwo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga hagamijwe korohereza abaturage kugira ngo be kuvunika bajya mu buyobozi gushaka serivisi bakeneye.

Kugeza ubu, hari uburyo bugera kuri bubiri bwo gusaba serivisi ku irembo.  Uburyo bwa mbere ni ugukoresha telephone igendanwa uko yaba imeze kose, aho wandika *909# ukagenda ukurikiza amabwiriza nkuko umuntu agura umuriro cyangwa ikindi cyose kuri mobile money bigenda.

Ubundi buryo ni ugukoresha urubuga, www.irembo.gov.rw umuntu akabanza kwiyandikisha noneho yamara guhabwa umubare wibanga akajya gusaba aho abishakiye.

Irembo ni serivisi yatangijwe nikigo “Rwanda online platform” ku bufatanye na leta yu Rwanda ikaba ifasha umuntu wese uyigana gusaba ibyagombwa  bitandukanye byaba ibyirangamimerere, ibyubutaka, ibyo gutwara ibinyabiziga, ibyuko wakatiwe cyangwa utarakatirwa n’inkiko n’ibindi hakoreshejwe ikoranabuhanga  rya internet cyangwa telefone zigendanwa.

Dushime Erick

Umwanditsi

Learn More →