Ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda irasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika ku mategeko

Mu gihe cyo kujya mu biruhuko kw’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazihanganira abatwara ibinyabiziga bizagaragara ko barenze ku mategeko y’Umuhanda.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara abagenzi kwitonda bakubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane mu gihe abanyeshuri bitegura kuva ku mashuri yabo no gutangira ibiruhuko guhera mu cyumweru gitaha.

Umuyobozi  w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP)  George Rumanzi,  yavuze ko impanuka zishobora kwiyongera bitewe n’umuvuduko ukabije wa bamwe mu batwara ibinyabiziga baba bifuza gukora ingendo nyinshi; mu gihe abanyeshuri bava ku mashuri yabo bajya mu biruhuko ndetse n’urujya n’uruza rw’abagenzi mu mpera z’umwaka.

CP Rumanzi yagize ati:” ingamba zarafashwe zo kugenzura ko ingendo zikorwa neza n’imodoka zitwara abanyeshuri bajya mu biruhuko ndetse mu mihanda yo mu Ntara niho twibanda cyane tureba ko umutekano wo mu muhanda ugenda neza bityo tugafatira ibihano abanyamakosa”.

Nk’uko byemejwe na Minisiteri y’uburezi, ibiruhuko by’abanyeshuri biteganyijwe gutangira hagati y’itariki ya 1 na 3 Ugushyingo 2016.

Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali n’ayo mu turere twa Huye,Nyanza,Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’ayo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’iBurengerazuba azafunga tariki ya 1 Ugushyingo 2016.

Andi mashuri yo mu turere tundi two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba nayo azafunga tariki ya 2 Ugushyingo 2016. Mu gihe amashuri yo mu Ntara y’I Burasirazuba n’Amajyarugura yo azafunga tariki ya 3 Ugushyingo 2016.

CP Rumanzi yakomeje agira ati:” iyi ni gahunda ya Leta kandi igomba kubahirizwa na buri wese ku buryo abahuriye muri iki gikorwa barimo abatwara ibinyabiziga, ibigo by’amashuri,ababyeyi ndetse natwe Polisi; dusabwa twese ubufatanye mu kureba ko umutekano w’ibinyabiziga n’ababigendamo mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri wubahirizwa. Ntitwifuza kongera ibihano kubera abanyamakosa,ariko nibiba ngombwa tuzabikora tugamije kurinda impanuka  no kubungabunga umutekano w’abaturage”.

Yavuze kandi ko byagaragaye ko abatwara abagenzi bagendera ku muvuduko ukabije bagamije gutanguranwa abagenzi ndetse bakifuza gukora n’ingendo nyinshi kugira ngo bakorere n’amafaranga menshi, ibi rero bikaba ari bimwe mu bitera impanuka.

Yongeye kandi kwihanangiriza abatwara abagenzi barengeje imyanya yagenwe kubireka no kubahiriza ubwishingizi bw’abagenzi baba bemerewe gutwara.

Yagaye kandi bamwe mu bashoferi baba barwanira abagenzi bashaka kubashyira mu modoka no kubakuramo vuba vuba kuburyo hari igihe bakomereka bityo abasaba kubireka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda CP Rumanzi, yasabye kandi by’umwihariko amashyirahamwe atwara abagenzi kujya bagenzura abashoferi b’ibinyabiziga byabo ndetse bagafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ishyirwaho ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze kandi ko batangiye no gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’Akagabanyamuvuduko modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka za hato na hato zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu.

Yagize ati:” nka Polisi y’u Rwanda, twagize umwanya uhagije wo kuganira na RURA,Minisiteri y’ibikorwa remezo, ndetse n’abatwara  abagenzi; kubirebana n’uko utugabanyamuvuduko twashyirwa  mu modoka, ariko birababaje kuba hari bamwe mu batwara abagenzi babyanze;tugeze igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya”.

Imodoka zose zizatwara abanyeshuri bajya mu biruhuko zigomba kubahiriza ibyavuzwe hejuru no kuba zifite utugabanyamuvuduko, kandi tuzabigenzura ko byubahirijwe”.

Utwo twuma twerekana ko imodoka itagomba kurenza km60/h ndetse igipimo kikaba gishobora no kumanuka kugera kuri km25/h; kuburyo igipimo ntarengwa iyo kitubahirijwe bigaragara.

Harimo kandi ububiko muri mudasobwa bwereka umugenzuzi cyangwa ushinzwe umutekano wo mu muhanda uko umuvuduko w’ikinyabiziga wari umeze ndetse n’amakosa y’ikinyabiziga.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda irasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika ku mategeko

  1. Mubiligi Erick October 27, 2016 at 7:45 am

    Ubu butumwa bwa polisi buziye igihe kabisa kuko byagiye bigaragara ko mugihe abanyeshuri bava ku mashuri bajya mubiruhuko cyangwa bava mubiruhuko bajya ku mashuri bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye harimo impanuka nkuko polisi yabivuze. ibi noneho binahuriranye nuko turi mu mpera z’umwaka abantu baba bafite ingendo nyinshi bigatuma abashoferi bagendera mu muvuduko ukabije.
    Polisi nikomereze aho ahubwo izananagenzure irebe ko byubahirizwa koko.

Comments are closed.