Ibiyobyabwenge bigizwe n’urumogi n’inzoga zitemewe byafashwe na Polisi

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga  zitemewe; ifatwa ryabyo rikaba ryaraturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

Uru rumogi rwafatanywe uwitwa Rutayisire Jusuf ku itariki 19 Kanama 2017. Yafatiwe mu kagari ka Gatobotobo, umurenge wa Mbazi, mu karere ka Huye. Yari mu modoka yavaga i Nyanza (mu karere ka Nyanza) yerekeza i Tumba (mu karere ka Huye).

Avuga ku buryo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati,”Polisi yabonye amakuru ko uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko ashobora kuba acuruza urumogi; maze ifata ingamba, ndetse ishyiraho uburyo bwo kumufatira mu cyuho arufite. Ubwo imodoka yarimo yageraga kuri bariyeri ya Polisi y’i Tumba, Polisi yasatse umutwaro we, ni ko gusangamo urwo rumogi.”

Yavuze ko afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

Yibukije ingaruka zo kunywa no gucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge agira ati,”Bitesha ubwenge ababinywa nk’uko izina ryabyo rivugitse. Igikurikiraho ni uko bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Abantu b’ingeri zose bakwiriye kwirinda kubyishoramo.”

IP Kayigi yongeyeho ko ibiyobyabwenge bitera kandi igihombo ubishoramo amafaranga kubera ko umuntu ubifatanywe afungwa, agacibwa n’ihazabu; kandi n’ibiyobyabwenge yafatanywe bikangizwa.

Yavuze ko ibikorwa by’ababinywa bihungabanya ituze rya rubanda; bityo asaba buri wese kwirinda kubitunda, kubinywa, kubicuruza no kubikoresha; ahubwo agatanga umusanzu mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora.

Yashimye abahaye Polisi amakuru yatumye ifatana Rutayisire ruriya rumogi; ndetse agaruka ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,” Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze.”

Mu nzoga zafashwe harimo Muriture, Yewemuntu n’Igikwangari. Bivugwa ko zikorwa mu ruvange rw’amazi, ifu y’amasaka, isukari n’umusemburo witwa Pakimaya.

Muri zo harimo litiro 885 zafatiwe mu kagari ka Bigugu, umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi. Zafashwe ku wa 19 Kanama. Abazifatanwe ni Remiryande Tharcisse, Baranyeretse Daniel, Kwitonda Claude na Sindinkabo Boniface.

Izindi litiro 540 z’Ibikwangari zafashwe ku itariki 20 Kanama 2017. Zafatiwe mu kagari ka Rutonde, umurenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera.

Izi nzoga (litiro 1,400) zikimara gufatwa zarangijwe. Polisi yaganirije abitabiriye icyo gikorwa ku ngaruka zo kuzinywa no kuzicuruza, inabasaba kubyirinda.

Babwiwe ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Chief Warage, Suzie na Muriture ni byo kugeza ubu bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →