Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge umwanya wo kwitekerezaho

Ifoto Ubumwe n'ubwiyunge Kamonyi

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ni umwanya mwiza wo Kwisuzuma no kwitekerezaho.

Ibiganiro byahawe abaturage bo mu murenge wa Rukoma ho mu karere ka kamonyi ahatangirijwe iki cyumweru ku rwego rw’akarere kuwa 6 ugushyingo 2015 byagarutse k’ubumwe  n’ubwiyunge bw’abanyarwanda mu kubaka umuryango nyarwanda.

Komanda wa polisi mu murenge wa rukoma Mukasano Immaculee mu kiganiro yahaye abaturage yagarutse k’uruhare rw’umuryango mu bumwe n’ubwiyunge aho yibukije ko umuryango uzira ihohoterwa n’amakimbirane ariwo shingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Ifoto Umujyanama wa Rukoma
Murekatete Marie Goreti umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza mu kiganiro cye n’abaturage yabibukije imvo n’imvano y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ,ko ari ibitekerezo byavuye muribo ubwabo nyuma ya genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Murekatete avuga ko nyuma y’amahano yari amaze kuba abanyarwanda bafashijwe n’ubuyobozi bihereye mu muryango bagombaga kongera gufasha umuryango nyarwanda kongera kwiyubaka kwisanasana no gushyira imbaraga hamwe mu kugarura ubumwe bwari bumaze gusenyuka.
Agira ati

iki cyumweru kuri twebwe nk’abanyarwanda ni umwanya wo kongera kureba aho twavuye , aho tugeze noneho tugafata imigambi n’icyerekezo cy’aho tugomba kuganisha igihugu cyacu mu mibanire yacu nk’abanyarwanda.

Murekatete yagarutse kuri iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko cyahujwe na gahunda yo gushimira abantu babaye indashyikirwa muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge aribo bitwa abarinzi b’igihango.

Akarere ka kamonyi ku rwego rw’igihugu hemejwe abarinzi b’igihango batandatu aribo :

  1. Mbonyingabo Christophe ubwarizwa mu murenge wa Musambira
  2. Mutarindwa Jean Claude ubarizwa mu murenge wa Musambira
  3. Hategekimana Protogene ubarizwa mu murenge wa Nyarubaka
  4. Uwamahoro Prusca ubarizwa mu murenge wa Gacurabwenge
  5. Mukasarasi Godelive ubarizwa mu murenge wa Rukoma
  6. Munyentwari Anastase ubarizwa mu murenge wa Mugina

Muvunyi Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma aganira n’intyoza.com ,yavuze ko iki cyumweru nk’ubuyobozi bagiye ku kibyaza umusaruro baganira n’abaturage cyane ku mateka y’iki gihugu bagaruka k’ubutwari bwa bamwe mu baturage babashije guhagarara bakarinda igihango cy’ubunyarwanda, bakarinda abanyarwanda hamwe n’abandi bagenda bagira ibikorwa by’indashyikirwa mu gufasha abanyarwanda kwiyubaka .

Muvunyi agira ati

tugiye kongera kugira umwanya uhagije wo kuganira nabo , hari ugushimira abarinzi b’igihango mu ruhame ariko harimo no kongera gukangurira n’abandi uburyo twongera gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda kugirango twiyubake kandi dushimangire gahunda ya ndi umunyarwanda .