Ijoro ry’agahinda, ry’amateka atazibagirana ku ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa

Mu mukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ku nshuro ya kabiri (wo kwishyura) ikipe ya PSG na FC Barcelona, ikipe ya PSG inyagiwe itababariwe akayabo k’ibitego inakorerwaho amateka bizayigora kwibagirwa.

Ijoro ribi ku ikipe yo mu gihugu cy’ubufaransa ya PSG, ijoro ndetse n’umukino bizagorana kwibagirwa aho itsinzwe ibitego 6 kuri kimwe na FC Barcelona yo muri Espagne mu gihe mu mukino ubanza PSG yari yayinyagiye ibitego 4 ku busa.

Benshi mu bakurikirana iby’umupira w’amaguru ntabwo batekerezaga ko Barcelona ishobora kuza kwigaranzura PSG yari yayinyagiye ibitego bine kubusa dore ko yasabwaga gutsinda bitanu kubusa igakomeza cyangwa se igatsinda bine kubusa bakajya muri Penariti, hari naho byageze Barca isabwa gutsinda ibitego 6 ubwo PSG yari imaze kubona igitego kimwe ari nabyo Barcelona yakoze.

Umukino wabanje ugahuza aya makipe yombi, wabereye mu gihugu cy’ubufaransa aho ikipe ya Barcelona yari yahahuriye n’uruvagusenya kuko yatsinzwe nta mpuhwe ibitego bine kubusa ndetse bamwe icyo gihe batangiye kumva ko byazashoboka ko PSG yazakomeza kuko atari ibintu ibisanzwe ko ikipe ikomeye nka PSG yagutsinda ibitego 4 kubusa ukazayigombora ukanayivanamo.

Ibi byahindutse ndetse bibera bibi cyane ikipe ya PSG ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 yakinaga umukino wo kwishyura na FC Barcelona ku kibuga cyayo i Camp nou, ikanyagirwa itababariwe ibitego 6-1 ndetse igahita isezererwa.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye FC Barcelona ifite ibitego byayo 2 ku busa bwa PSG, ibi byatumye mu gice cya kabiri Barcelona igarukana imbaraga zo gushaka gutsinda ngo ikureho umwenda yari ifite, byatumye ishyira igitutu gikomeye ku ikipe ya PSG iyitsinda itayibabariye ibindi bitego bine byose hamwe biba bitandatu, PSG yaje kubona igitego kimwe cy’impozamarira ari nacyo rukumbi yatahiye ihita isezererwa ityo.

Ugutsindwa kwa PSG kuyambitse urubwa, ni igisebo gikomeye ndetse ni umukino n’ijoro itazibagirwa mu mateka yayo aho ku mukino ubanza yatsinze Barcelona ibitego 4 kubusa byari impamba ihagije kuri yo ariko bikarangira yandagajwe ndetse igasezererwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →