Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ryabonye nyiraryo

 

Nyuma y’urugendo rwanyuze mu gihugu cyose rwo gushaka umukobwa ugomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Jolly yegukanye Ikamba.

Mutesi Jolly, umukobwa ukiri muto w’imyaka 19 y’amavuko, niwe kuri iyi Taliki ya 27 Gashyantare 2016 wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 aho yari ahagarariye intara y’uburasirazuba muri iri rushanwa ryo gushaka Nyampinga.

Nyampinga Mutesi Jolly yambikwa ikamba na Nyampinga Kundwa Doriane wa 2015
Nyampinga wa 2016, Mutesi Jolly yambikwa ikamba na Nyampinga Kundwa Doriane wa 2015

Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Jolly yahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, azajya kandi ahabwa umushahara w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana inani (800,000frw) akaba kandi yanahawe ibindi bihembo bitandukanye.

Iri rushanwa rya Nyampinga ribaye ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, mu mwaka ushize wa 2015 ryari ryegukanywe na Kundwa Doriane ari nawe wari ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Abakobwa 15 bari bagihatana buri wese ashaka kwambikwa ikamba rya Nyampinga.

1.Akili Delyla
2.Isimbi Eduige
3. Karake Umuhoza Doreen
4. Kwizera Ndaruhutse Peace
5. Mpogazi Vanessa
6. Mujyambere Sheilla
7. Mutesi Eduige
8. Mutesi Jolly
9. Mutoni Balbine
10. Mutoni Jane
11. Umuhoza Sharifa
12. Umutoniwabo Cynthia
13. Uwamahoro Solange
14. Uwase Rangira Marie D’Amour
15. Uwimana Ariane

Dore urutonde rwa 5 bageze kugice cya nyuma:

1.Kwizera Ndaruhutse Peace
2.Mpogazi Vanessa
3.Mutesi Jolly
4.Umuhoza Sharifa
5.Uwase Rangira Marie D’Amour

Muri aba 15, hakuwemo bamwe batsindira imyanya itandukanye ndetse muribo haboneka uwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Abakobwa bagera ku 9 batsinze aribo:

Kwizera Peace Ndaruhutse: Miss Photogenic
Umuhoza Sharifa : Miss Popularity
Mutoni Jane: Miss Heritage
Uwimana Ariane: Miss Congeniality
Umuhoza Sharifa: Igisonga cya Kane
Uwase Rangira Marie D’Amour : Igisonga cya Gatatu
Mpogazi Vanessa: Igisonga cya Kabiri
Kwizera Peace Ndaruhutse: Igisonga cya Mbere
Mutesi Jolly: Nyampinga w’u Rwanda

 

 Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →