Ikipe ya Manchester City yandagajwe nta mpuhwe na Everton 

Mu mukino wahuje amakipe abiri y’umupira w’amaguru yo mu gihugu cy’Ubwongereza mu kiciro cya mbere, ikipe ya Everton yandagaje itababariye ikipe ya Manchester City iyitsinda ibitego 4-0 umukino urangira utyo.

Mu mukino w’umupira w’amaguru muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza, ku kibuga Goodison Park cya Everton ikipe ya Manchester City yandagajwe ubutagirirwa impuhwe itsindwa ibitego 4-0 itaha yimyiza imoso.

Ibibaye kuri M.City ni ibintu bitari byitezwe na benshi, kuba yatsindwa ibitego 4 k’ubusa. Iminota 90 y’umukino irangiye ikipe ya Manchester City yandagajwe.

Umukinnyi Davies yishimira igitego yari atsinze.

Ibitego bya Everton byose byatsinzwe n’abakinnyi batandukanye harimo n’icyatsinzwe n’umwana muto w’imyaka 18 wa Everton wari ukinnye umukino we wa mbere.

Abakinnyi ba Manchester City bibaza ibibabayeho.

Ku munota wa 34 w’igice cya mbere nibwo Romelu Lukaku yatsinze igitego cya mbere cya Everton, ku munota wa 47 igice cya kabiri kimaze gusa iminota 2 gitangiye, Kevin Mirallas yatsinze igitego cya 2, umukinnyi Tom Davies k’umunota wa 79 yaboneye igitego cya 3 ikipe ye ya Everton naho k’umunota wa 90 w’umukino Ademola Lookman umwana w’imyaka 18 gusa wari ukinnye umukino we wa mbere muri Everton yatsinze igitego cya 4 ari nacyo cya nyuma muri uyu mukino wose. Ikipe ya Manchester City yatashye imbokoboko, igenda nta gitego na kimwe ibonye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →