Imibonano Mpuzabitsina, Umuti ku buzima bwiza

Benshi mu bakora imibonano mpuzabitsina ngo bayikora bagamije kwishimisha cyangwa izindi mpamvu zitandukanye zirimo n’ubucuruzi, nyamara uretse ku bw’urukundo n’izindi mpamvu, abahanga bagaragaje ko kuyikora ari umuti ku buzima bwiza.

Benshi mu bakora imibonano mpuzabitsina, bayikora bashishikajwe no kwishakira ibyishimo by’umubiri, abandi ubucuruzi, nyamara ibirenze ibi wamenya ngo ni uko kuyikora ari umuti k’ubuzima bwiza bw’igitsina n’izindi ngingo z’umubiri zitandukanye.

Gukora imibonano mpuzabitsina, biha igitsina kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bantu baciye imbyaro. Nyuma y’ibyishimo kubakoze imibonano mpuzabitsina, burya ibitsina nabyo biharonkera ubuzima bwiza.

Mu gihe cy’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, mu gikorwa nyirizina hanakorwa umusemburo witwa Estrogen. uyu musemburo ubwawo ufasha igitsina kuba cyakorohera( kikagira ububobere) bityo kikagira umuzima ariko kandi bikanorohera abakora imibonano mpuzabitsina. Uretse ibi kandi imibonano mpuzabitsina ngo itera igitsina gore kugira impumuro nziza.

Mu gihe cy’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina, amaraso ubwayo yikusanyiriza mu gitsina aba afite intungamubiri nyinshi. Ibi bituma igitsina kibona intungamubiri nyinshi kikarushaho kugira ubuzima bwiza.

Abahanga mu by’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu, bemeza ko uko urugingo uru n’uru rumara igihe rudakoreshwa birutera gutakaza ubushobozi bwarwo. Iyi ni nayo mpamvu kenshi usanga ngo abantu bagirwa inama yo guhora bitabira gukora imyitozo ngororangingo cyangwa ngororamubiri. Aba bahanga, bavuga kandi ko abantu bakora imyitozo ngororangingo batinda gusaza ugereranije n’abatayikora.

Ibi bikorerwa ingingo z’umuntu zitandukanye, no mu myanya ndangagitsina ngo niko bimeze. Iyo umuntu arimo gukora imibonano mpuzabitsina, imitsi ikoresha igitsina iba ikora bityo ikongera ubushobozi bwacyo, bikaba na kimwe mu bimenyetso by’ubuzima bwiza.

Izi nama n’izi mpanuro, intyoza.com izikesha urubuga rwa myhealthnews. Ariko kandi wibuke ko kugirwa izi nama n’impanuro bitavuga ko ugomba gukora imibonano mpuzabitsina uko wishakiye kuko ubikoze nabi ushobora gukemura ikibazo kimwe ugateza ibindi binashobora kugukururira urupfu, byose bigomba gukorwa neza kandi kuri gahunda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →