Imibonano mpuzabitsina, umwe mu bagore icumi ayikora ababara

Abagore bagera ku 7000 bari hagati y’imyaka 16 na 74 y’amavuko bakora kenshi imibonano mpuzabitsina, bakoreweho ubushakashatsi n’ikigo An International Journal of Obstetrics and Gynaecology bagaragaza ko umwe ku icumi ababara mugihe hakorwa iki gikorwa.

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gikorwa n’abantu babiri badahuje igitsina(Gabo na Gore), ntawe uyikora ashaka kubabara kuko buri wese aba agamije gushimisha mugenziwe, nubwo bimeze bitya umugore umwe mu icumi ngo muri iki gikorwa arahababarira.

Byagaragajwe n’ubushakashatsi ko abagore bari mu myaka hejuru ya 50 hamwe n’abacyuzuza imyaka 60 aribo bakunze guhura n’iki kibazo cyo kubabara mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina hanyuma bagakurikirwa n’abafite hagati ya 16-24.

Mu gihe umugore agaragaje iki kibazo cyo kubabara akora imibonano mpuzabitsina, abaganga batangaje ko hari imiti mu gihe basabye inama, ikibazo gusa ngo ni uko babiceceka bakabifata nk’ibitagomba kuvugwa nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Uyu mubabaro ujyanye no gukora imibonano mpuzabitsina ngo ujyana n’ibindi bibazo bishingiye ku gitsina nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga. Bimwe muri ibi bibazo ngo ni nko kubura amazi mu gitsina, kuba ufite ibintu bigutunguye mu gihe cy’imibonano hamwe no kutishimira icyo gikorwa.

Uretse ibi kandi ngo hari n’ibindi bibazo bitandukanye bishobora guterwa n’umubiri w’umuntu cyangwa se mu mutwe bishobora kuba intandaro yo kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi ngo bitera bamwe mu bagore n’abakobwa gutinya gukora imibonano mpuzabitsina kubwo gutinya kubabara.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →