Imigambi y’umuryango RPF-Inkotanyi irasobanutse niyo mpamvu namamaje Paul Kagame-Nsanzimana Thacien

Nsanzimana Thacien, umuturage ugaragaza urukundo n’ishyaka afite mu kwamamaza Paul Kagame, avuga ko Imigabo n’imigambi by’umuryango RPF-Inkotanyi ari ubuzima bwa buri munyarwanda n’umunyamahanga uzi guhitamo neza, ibikorwa bimaze gukorwa bigaragaza intambwe idasubirwaho mu kuganisha umunyarwanda mu cyerekezo cy’ibyiza.

Thacien Nsanzimana, ni umuturage wo mukarere ka Nyamagabe ariko kandi akaba umurezi i Kaduha, yazamutse kugera ku rwego rw’intara y’amajyepfo yamamaza Paul Kagame nk’umukandida avuga ko yemera kandi abona ko ashoboye haba mu Rwanda no hanze yarwo kuko ngo abanyarwanda bamwemera n’abanyamahanga bakemera ubuhanga n’ubutwari agaragaza aho ndetse ngo asigaye atumirwa gutanga amasomo.

Nsanzimana, aganira n’intyoza.com yagize ati:” Guhitamo kwamamaza Paul Kagame, ntabwo ari igitekerezo cya vuba, nabyirutse ndi umunyamuryango, yemwe no muri 2003 naramwamamaje kugeza na nubu, si kubusa gusa kuko tunahereye ku migabo n’imigambi bya RPF-Inkotanyi kandi ku isonga hakaba hari Perezida Paul Kagame usanga bisobanutse, ni nayo mpamvu twahisemo kumwamamaza.”

Nsanzimana

Nsanzimana Thacien i Nyanza ho mu majyepfo ubwo bari bamaze kwemeza Paul Kagame nk’umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi.

Uyu munyamuryango wanabigaragaje abinyujije mu myambarire yahize abatari bacye ubwo ku rwego rw’intara y’amajyepfo batoraga 100% Paul Kagame kuzahagararira umuryango RPF-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu, akomeza agira ati:” Subira no mu mateka urebe, wumve, ubaze hose nta wundi wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu, ahagarika Jenoside, agarura ubumwe bw’abanyarwanda twese turabizi. Yashimangiye umutekano kugeza nubwo ubu aho mvugira aha ngaha tuwusagurira n’amahanga, yateje imbere ubukungu aho n’ibipimo mpuzamahanga byivugira, jya mubikorwa remezo hirya no hino muturere, usanga ibyakozwe ari ikimenyetso simusiga gihamya ko ntawundi twamunganya nawe, uzi kureba kure no guhitamo, niwe nta wundi.”

Nsanzimana, avuga kandi ko icyifuzo cye ari uko ahariho hose haba mu Rwanda no mu mahanga Paul Kagame yahabwa amajwi yose kuko ngo uretse no kuba abanyarwanda bamwemera n’amahanga ubwayo yarabyerekanye aho ndetse afata igihe akaza kwigira kubyo amaze kugeza kubanyarwanda byanarimba bakamuhamagara akajya kubaha amasomo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →