Imiryango isaga 200 muri Muhanga na Ngororero igiye kubakirwa inzu zirimo iz’amagorofa

Muri gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu manegeka  no kubonera abatishoboye amacumbi, uturere twa Muhanga na Ngororero tugiye kubakwamo inzu zirimo iz’amagorofa zizatuzwamo iyi miryango. Ibi ngo bizazamura urwego rw’imyumvire n’imibereho yabo.

Mu merenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga hazubakwa inzu 30 zo gutuzamo imiryango 120, zimwe muri izi zamaze kuzura nubwo nta miryango iratuzwamo, mu murenge wa Ngororero hazubakwa inzu aho imwe ishobora kujyamo imiryango ine( 4 in one), aha kandi hazanubakwa inzu z’amagorofa zose zizahabwa imiryango igera mu ijana. Hitezwe impinduka nziza muri iyi miryango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Cyriaque Harerimana ushinzwe iterambere ry’abaturage, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo, Hon Jean de Dieu Uwihanganye ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, hamwe na Lt General Fred Ibingira umugaba mukuru w’Inkeragutabara n’abayobozi b’utu turere n’intara y’amajyepfo hamwe n’undi wese ufite icyo azakora muri iki gikorwa, basuye ahagomba kubakwa izi nzu no kureba aho bimwe mu bikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi bizanyuzwa.

Minisitiri Cyriaque Harerimana, aganira n’intyoza.com yatangaje ko izi nzu zizubakwa mu bihe bitandukanye kandi umugambi w’iki gikorwa ukaba ari uguhindura ubuzima bw’umunyarwanda kuko gutura heza ngo bijyana no kubaho neza, bikajyana no gutekereza neza.

Yagize ati ” Umuturage uvuye mu manegeka cyangwa utagiraga inzu iyo umushyize munzu nziza, tuba tugira ngo batangire gutekereza kure, iyo aba mu nzu nziza, aba mu isuku, afite umuriro w’amashanyarazi n’amazi bimufasha gutekereza neza.” Akomeza avuga ko abatishoboye bazahabwa umuriro uturuka ku mirasire y’izuba kuko ngo nta mpamvu yo guha umuturage umuriro atazabona ubushobozi buwishyura.

Kubakira aba baturage inzu, Minisitiri Harerimana atangaza ko biri no mu kubafasha kubyaza umusaruro ubutaka bwabo basanganywe kuko ngo bazajya bajya kubuhinga bityo bukarushaho kubabyarira umusaruro ubafasha kwiteza imbere.

Ahazubakwa izi nzu, hazashyirwa ibikorwa remezo bitandukanye bifasha abahatuye. Ibi birimo; Amashuri, amavuriro, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, isoko, agakiriro n’ibindi nkenerwa bibafasha kubona Serivise zose bakenera, harimo n’ibitanga imirimo.

Ibi bikorwa byose byitezwe ko bizakorwa muri gahunda y’Imyaka 7 ya manda ya Perezida Paul Kagame izageza muri 2024, gusa ngo amafaranga ashobora no kuboneka mu myaka ibiri bikaba byakorwa bikarangira.

Ibikorwa byo gutuza abantu mu midugudu bavanywe mu manegeka kimwe n’abatishoboye bimaze gukorwa hirya no hino mu gihugu aho hari imidugudu yatashywe itandukanye. Uyu mwaka wa 2018 inzu zuzuye muri Muhanga na Ngororero zizatahwa hanyuma ngo umwaka utaha Kigali ibe ariyo itahiwe nkuko Minisitiri Cyriaque Harerimana yabitangaje.  Iki gikorwa cyo gusura aha hantu cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →