Imiryango itari iya Leta yahawe rugari mu guhindura itegeko riyigenga

Ihindurwa ry’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta( Civil Society) rije nyuma y’imyaka itanu kuko yagenderaga kuryo muri 2012. Impinduka muri iri tegeko zitezweho kunoza imikorere y’iyi miryango. Muri uyu mushinga w’iri tegeko, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere-RGB ari nacyo gifite iyi miryango mu nshingano zacyo cyafashe umwanya kicarana nayo mu kunoza ibigomba guhindurwa.

Itegeko No 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta, nyuma y’imyaka itanu iri tegeko rikoreshwa ryicariwe n’imiryango bireba hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere-RGB harebwa ingingo zo guhindurwa ngo harusheho kunozwa imikorere n’imikoranire bijyanye n’icyerekezo bifuza.

Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki 22 ukuboza 2017 mu cyumba cya Convention Centre hateraniraga inama ihuje imiryango nyarwanda itari iya Leta hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere-RGB higwa ku ngingo z’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta zigomba guhinduka. Nubwo impaka zari nyinshi, bashoje bemeranijwe ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bagomba kuba barangije ibisabwa.

Madamu Mary Barikungeri, ahagarariye umuryango Rwanda Women Network, yatangarije intyoza.com ko yishimira ubufatanye bumaze kugaragara mu buryo bwo gukorera hamwe kw’iyi miryango nyarwanda itari iya Leta ndetse na Leta ubwayo, yizera adashidikanya ko ihindurwa ry’iri tegeko rizarushaho kunoza imikorere n’imikoranire kuri iyi miryango hamwe n’ikigo cya RGB.

Agira ati ” Twagize amahirwe yo kwicara tuganira kuri iri tegeko, igisigaye ni ugufata umwanya uhagije wo kugirango tubinononsore neza, twemeze ibintu noneho bizajye no muzindi nzego ariko twarabigizemo uruhare, njyewe nabishimye rwose, iri tegeko rishya riroroshya inzira zakoreshwaga mu kwemerera imiryango gutangira gukora.”

Umunyamategeko Gatari Salim Steven, ukorana n’umuryango GLIHD( Great Lakes Initiative for Human Rights and Development) bamwe mu bateguye iki gikorwa bafatanije n’indi miryango nka CLADHO, yabwiye intyoza.com ko kwicara bakora ku ngingo z’aya mategeko azabagenga ari iby’ingenzi.

Yagize ati ” Iyi mbanziriza mushinga y’iri tegeko ni twebwe ireba, niyo mpamvu twagize icyo gitekerezo dufatanije na CLADHO kugira ngo tuganire nk’imiryango itari iya Leta, twicare turebe ese izi ngingo zirimo zose ziratubereye, ese turumva zizadufasha mu nshingano zacu dufite kugira ngo dukorere abaturage.”

Me Gatari, ahamya ko mu gihe izi ngingo zizaba zinogejwe neza zigahuzwa n’uko iyi miryango ibyifuza bizatanga umusaruro mwiza. Avuga ko hari nk’aho wasanganga mu ngingo zimwe umuryango usabwa kubanza kwaka uburenganzira mu gihe ugiye gukora inama, hari kandi ingingo ya 6 igenga iyi miryango ngo wasangaga inyuranya n’iya 5 ya RGB hamwe n’izindi wasangaga ngo zanyuranyaga n’amahame mpuzamahanga n’andi mategeko.

Justus Kangwagye, umuyobozi muri RGB ukuriye ishami rirebana n’iby’imitwe ya Politiki n’imiryango itari iya Leta yatangarije intyoza.com ko ku busabe bw’iyi miryango ku birebana n’ingingo zimwe zibangamiye imikorere yabo batumiwe ngo bicare barebe ibyanozwa.

Agira ati ” Basabye ko hari ingingo zimwe zibangamiye imikorere yabo, hari ingingo zimwe z’iri tegeko zubahirizwaga ariko zidateganywa n’itegeko; nk’iyo umuryango ukivuka, ibyo usabwa, usaba nk’urupapuro rw’imikorere n’imikoranire, barusabwaga bakarutanga kandi itegeko ritabiteganyaga.” Avuga ko ibi byose hamwe n’izindi ngingo aribyo byatumye izi nzego zicara ngo zinoze ibikwiye kuba muri iri tegeko byoroshya imikorere n’imikoranire cyane ko na RGB itakibarwa nk’urwego rwa Leta ahubwo itegeko ryayihaye kuba urwego rwigenga.

Mu guhura kw’iyi miryango itari iya Leta cyangwa se itegamiye kuri Leta nkuko benshi babyita, abatari bacye muri iyi miryango baganiriye n’intyoza.com bavuga ko uretse no kuba bari kunoza izi ngingo z’amategeko ngo ajye mu murongo ubanogeye mu mikorere n’imikoranire, basanga ngo n’ingufu cyangwa imbaraga RGB ifite zigomba koroshywa kuko ngo kuba ariyo ifite ububasha bwo Kwandika no kwemeza umuryango, kugenzura imiryango, kugira ububasha bwo kuyihagarika, ububasha bwo kuyitera inku usanga izi mbaraga ziahobora rimwe na rimwe kuba imbogamizi ku miryango, babona izi ngufu ziri mu rwego rumwe ari narwo rubafatira ibyemezo zirenze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →