Impamvu za Perezida Kagame wanze kuyobora u Rwanda mu 1994 zarumviswe

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma kandi y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda, Paul Kagame yasabwe kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda arabyanga ariko kandi anatanga impamvu zumvikana zatumye ibyo yasabwaga bihabwa undi.

Impamvu zo kutemera kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nkuko yabisabwaga nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa manda ye ya gatatu yo kuyobora u Rwanda, yazisobanuriye umunyamakuru wa Financial Times ubwo baganiraga ku ngingo zitandukanye zirebana nawe ubwe n’Igihugu muri rusange.

Perezida Kagame, yatangarije uyu munyamakuru ko atigeze yifuza kuba Perezida nubwo yabisabwaga mu 1994 nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no  guhagarika Jenoside. Ubwo yabisabwaga yatanze impamvu nyamukuru zaje no gutuma ibyo yasabwaga bihabwa undi.

Asobanurira umunyamakuru wa Financial times, Perezida Paul Kagame yagize ati”Hari impamvu nyinshi zagombaga gutuma ntabyemera. Mbere ya byose nabwiye abo mu Ishyaka ko umwanya ukomeye hejuru y’indi ari uwa Chairman w’Ishyaka, ntabwo yari njyewe. Twabyemeranijweho. Twohereza izina, baravuga bati kuki atari wowe? Narababwiye nti sinshaka kuba Chairman…, sinshaka kuba Minisitiri w’Intebe wungirije, si nshaka kuba Minisitiri w’Ingabo wungirije. Nzahitamo kuba umugaba w’Ingabo wungirije, hanyuma mbasobanurira n’impamvu… Narababwiye nti numva nshaka kuba hafi cyane y’ingabo twari tumaze igihe dufatanya kurwana, ndashaka kugumana n’abasirikare bacu, kuburyo hagize n’ikintu cyaba twaba dufite icyizere ko twakongera tukisuganya tukarwana tukizera umutekano wacu.”

Yaravuze kandi ati” Sinshaka kuba Perezida, kuko Perezida agomba kuba ahugiye mu bindi bintu, nti nimurebe amamiliyoni y’abantu ku mupaka w’u Rwanda na Zaire, bafite intwaro kandi barimo kwisuganya, barashaka kudutera bityo ntabwo naba Perezida ngo nabashe icyarimwe gutangira kurwana nabo. Icya kabiri, narababwiye nti murabizi, mureke duhitemo umuntu wakuriye hano, uzi neza abantu ba hano, uzi ikirere n’imiterere y’u Rwanda. Njyewe ndumva ntiteguye bihagije. Hanyuma kandi ndababwira nti; hari ikindi kintu gikomeye tugomba kubanza gukemura, aho bakidufata nk’abanyamahanga.” Izi ni zimwe mu mpamvu zikomeye Perezida Paul kagame yatangarije umunyamakuru wa Financial times zatumye atemera kuba Perezida w’u Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohoza u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Perezida Paul Kagame, ubwo yangaga kuyobora u Rwanda biturutse ku mpamvu yagaragaje, uyu mwanya wahise uhabwa Pasteur Bizimungu. Uyu ni we wahise ayobora u Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Perezida Bizimungu Pasteur, yagiye ku ntebe y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda tariki 19 Nyakanga 1994 aho yungirijwe ku mwanya w’umukuru w’Igihugu na Major General Paul Kagame nka Visi Perezida aho kandi ari nawe wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Perezida Pasteur Bizimungu yayoboye u Rwanda mu gihe kigera hafi ku myaka 6. Perezida Bizimungu Pasteur, yavuye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda tariki ya 23 Werurwe 2000 atangaza ko yeguye ku bushake bwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →