Impanuka zo mu muhanda n’inkongi z’imiriro byahagurukije Polisi n’ibigo by’ubwishingizi bafata ingamba

Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda bemeranyije kongera imbaraga mu bufatanye bwo  kurwanya ibishobora kubangamira ikiremwa muntu nk’impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.

Hari kuri uyu wa Gatanu Tariki 12 Ukwakira 2018, mu nama yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.Ni inama yahuzaga abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi bikorera imbere mu gihugu ndetse n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko  ari ngombwa  ko ibigo by’ubwishingizi ndetse na Polisi y’u Rwanda bakorana bya hafi bagashyira hamwe mu rwego rwo kurwanya ikintu cyose cyashyira mu kaga ubuzima bw’abaturarwanda by’umwihariko giturutse ku mpanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.

Yagize ati:”Umutekano niwo nkingi  ikomeye mu iterambere, imirimo wakora yose kugira ngo utere imbere haba mu bucuruzi cyangwa mu bindi bikorwa biguteza imbere mu bukungu,  ntacyo byaba bimaze mu gihe abaturage bacu barimo kuburira ubuzima  mu mpanuka zo mu muhanda no mu nkongi z’umuriro.”

Kanamugire Gaudens umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda (ASSA) yashimiye Polisi y’u Rwanda  uburyo ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka ikintu cyose cyatuma abanyarwanda n’abaturarwanda barushaho kubaho batuje kandi batekanye.

Gusa ngo asanga  umuntu umwe cyangwa urwego rumwe rutabyishoboza rwonyine mu gihe hatabayeho guhuza imbaraga, ariyo mpamvu ubufatanye hagati y’ ibigo by’ubwishigizi na Polisi y’u Rwanda ari ingenzi.

Yagize ati:” Umuntu umwe cyangwa urwego rumwe ntibashobora kugera ku ntego yifuzwa, ariko kubera ubufatanye tuzagera  kuri byinshi  mu kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro. Iyi nama n’umwanya mwiza kuri twe kugira ngo duhuze amaboko tuganisha ku gufasha umuryango nyarwanda kubaho utuje kandi utekanye.”

Abandi bafashe ijambo muri iyi nama nabo bakirije yombi ubu bufatanye, bagaragaza ubushake mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.

Mu gusoza inama, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyibikorwa bayo bemeranyije ko mu minsi ya vuba hatangira ibikorwa by’ubukangurambaga bugera ku baturage benshi, ubu bukangurambaga bukazibanda ku gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Impanuka zo mu muhanda n’inkongi z’imiriro byahagurukije Polisi n’ibigo by’ubwishingizi bafata ingamba

  1. humura October 15, 2018 at 6:57 am

    Nibyagaciro kugira police yacu ihora ishaka ukuntu umuturage yabaho mu mudendezo bizira impanuka ndetse ninkongi kandi turayishimira uburyo ikora neza, nubufatanye igirana nizindi nzego

Comments are closed.