Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yapfuye, Ubushinwa bushinjwa uburangare

Liu Xiaobo, umushinwa w’umwanditsi w’ibitabo akaba n’Impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu yapfuye azize indwara, Amerika yashyize mu majwi igihugu cye cy’Ubushinwa kugira uburangare mu rupfu rwe.

Liu Xiaobo, umwanditsi akaba yari n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’ubushinwa, yapfuye. Nyuma y’urupfu rwe, Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu byashinje Leta y’Ubushinwa uburangare ku rupfu rwe banasaba ubushinwa guhita burekura, umupfakazi wa Xiaobo, umaze igihe afungishijwe ijisho iwe mu rugo.

Liu Xiaobo, ni umwe mu Bashinwa bagaragaje kutaripfana ku bijyanye n’ihinduka ry’ubutegetsi bw’ishyaka rimwe kandi rigendera ku mahame ya gisosiyaliste mu Bushinwa.

Xiaobo, yagiye afungwa mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2009, ashinjwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’Ubushinwa. Mu mwaka 2010, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ariko arinze yitaba Imana ataragishyikirizwa kuko yarakiri muri gereza.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, nkuko iyi nkuru dukesha ijwi rya Amerika ikomeza ibivuga, Leta y’Ubushinwa yagiye ishyirwa mu mwajwi, ishinjwa kutita ku buzima bw’uyu mukambwe. Mu gitondo, cy’uyu munsi tariki 13 Nyakanga 2017 ni bwo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Shenyang, mu mujyi wa Liaoning mu Bushinwa, ku myaka 61 y’amavuko. Yazize indwara ya kanseri y’umwijima.

Leta y’Ubushinwa yashizweho urupfu rwe, hagendewe kukuba atarahawe amahitamo y’aho ajya kwivuriza ubwo yaratangiye kuremba. Cyane ko aho yarafungiwe atahabwaga ubuvuzi buhagije nk’umurwayi wa kanseri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →