Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe, zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Mu nkambi ya Gihembe, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi( Police week) impunzi 13,319 zakanguriwe kumenya no kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Impunzi 13,319 z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ziri mu nkambi ya Gihembe, iri mu murenge wa Kageyo, ho mu karere ka Gicumbi zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Ibi zabisabwe mu mpera z’icyumweu gishize mu biganiro bahawe n’Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, n’umuyobozi  wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID), Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga kiri mu byo Polisi y’u Rwanda yakoze ku munsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo (Police Week) muri uyu mwaka wa 2016.

Izi mpunzi zasobanuriwe umwana uwo ari we n’ihohoterwa rimukorerwa, maze basabwa kubahiriza uburenganzira bwe.

Mu butumwa bwe, Benihirwe yagize ati,”Kurera abana neza ni inshingano z’ababyeyi. Abana barezwe neza baba abenegihugu beza. Mubarinde ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi mutange amakuru y’abantu babangamira uburenganzira bwabo”.

ACP Muligo hamwe n'abandi bayobozi baganira n'impunzi za Gihembe.
ACP Muligo hamwe n’abandi bayobozi baganira n’impunzi za Gihembe.

ACP Muligo, yabasobanuriye ko umwana ari umuntu ufite munsi y’imyaka 18 y’amavuko, kandi agira ati:” Abakorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utagejeje kuri iyo myaka; kabone niyo yaba yabyumvikanye na we nk’uko bamwe babyitwaza; aba akoze icyaha”.

Yabwiye kandi izo mpunzi ati:”Ababyeyi bamwe bahitamo kuvana abana  babo mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe. Hari bamwe bakuramo inda babitewe no gutwita batabiteganyije, abandi iyo bamaze kubyara bata abana. Ibi byose ni ukubavutsa uburenganzira bwabo”.

Yakomeje ababwira ko abana bafite uburenganzira bwo kwiga, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere igihe bavutse kandi bigakorwa ku gihe nk’uko biteganywa n’amategeko, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

ACP Muligo, yagize kandi ati,” Polisi y’u Rwanda ntihwema gukangurira abantu kubahiriza uburenganzira bw’umwana ariko haracyari ababubangamira. Ni yo mpamvu ikora ubukangurambaga nk’ubu haba mu cyumweru nk’iki cyahariwe ibikorwa byayo ndetse no mu bindi bihe.”

Yabasobanuriye ko ihohoterwa rikorerwa abana nko kubakubita no kubakoresha imirimo ivunanye biri mu bibatera guhunga iwabo bakajya kwibera ku mihanda aho bakorera ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge, urugomo n’ubujura.

Impunzi zicaye zituje zumva ubutumwa buganisha ku burenganzira bw'umwana.
Impunzi zicaye zituje zumva ubutumwa bw’abayobozi.

Yabwiye ababyeyi bari aho ati,”Turinde abana bacu ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi tubahe uburere bwiza tubatoza kubaha, kwiga babishyizeho umutima, no kwirinda urugomo, n’indi myitwarire mibi, kandi muharanire umutekano mu ngo zacu”.

Avuga ku icuruzwa ry’abantu, ACP Muligo yabwiye urubyiruko rwari aho kwima amatwi umuntu waza arwizeza ko ashobora kuruha akazi cyangwa kururihirira amashuri mu mahanga agira ati:” Bene uwo muntu aba agamije kujya kugucuruzayo. Nimumubona muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda”.

Yabasabye kwirinda amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibiyobyabwenge, aha akaba yarababwiye ko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

ACP Muligo, yasoje abasaba guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ihohoterwa ryakorewe abana kuri nomero ya terefone itishyurwa 116.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

 Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe, zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

  1. rwihandagaza June 20, 2016 at 6:25 am

    Ni byiza ko bamenya uburenganzira bw’umwana. Blavo police. bwo izi mpunzi ziri mubibazo,

Comments are closed.