Indege nto 2 muri 15 zitagira abapilote (Drones) zamaze kugezwa kubutaka bw’u Rwanda

Mugihe mu Rwanda hiteguwe gukorerwa igeragezwa ry’indege nto zitagira abapilote (Drones) mu kugeza imiti mu mavuriro hirya no hino, ebyiri muri 15 zigomba kuza zahageze.

Ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe indege za gisivile (RCAA) kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa twitter, cyatangaje ko ku ikubitiro indege ebyiri zitagira abapilote (Drones) zamaze kugera mu Rwanda.

Izanwa ry’izi ndege zitagira abapilote, riri mu rwego rwo gushyira mubikorwa umushinga wa Leta y’u Rwanda na Sosiyete zipline International ifite umushinga wigirageza ryazo.

Iki ni igikorwa kigize umushinga wa Leta y’u Rwanda na Sosiyete Zipline International ari nayo ifite mu nshingano zayo uyu mushinga ugamije gukora igerageza ry’izi ndege nto zitagira abapilote( Drones) mu kugeza imiti mu mavuriro ari hirya no hino mu gihugu agera kuri 21 muri 45 ariko akazagenda yiyongera.

Mugihe uyu mushinga utangiye, hitezwe ko benshi mu barwayi ubuzima bwabo buzagobokwa cyane n’ikoreshwa ry’izi ndege zitagira abapilote kuko zizajya zihutisha Serivise. zizakora cyane mu kugeza amaraso aho akenewe mu mavuriro cyangwa mu bigo nderabuzima biri mu bice bitandukanye biri ahantu hari hagoye kugera kubera imiterere yaho.

zipline2Drones

Zipline International, byitezwe ko igomba kugeza mu Rwanda izi ndege nto zitagira abapilote(Drones) ziri hagati ya 12 na 15 akaba arizo zizakoreshwa igeragezwa mu gihe bizaba bigenze neza ikazazikwirakwiza mu bihugu hirya no hino birimo na America.

Izi ndege, zifite ubushobozi bwo kugenda urugendo rureshya na kilometero 150 mu kirere zidahagaze, zifite kandi gutwara litiro imwe n’igice z’amaraso bivuga udusashe dutatu tw’amaraso, izi ndege kandi urugendo imodoka zikora mu masaha ane zo zirugenda mu minota 15 gusa.

Bwa mbere, u Rwanda nicyo gihugu cyakiriye izi ndege, Ibibuga byazo biteganyijwe ko bizaba mu karere ka Muhanga aho ngo atari byiza ko zegerana n’ibibuga by’indege zisanzwe, bigeze kure byubakwa, aha ni naho kandi zizajya zihagurukira zerekeza mu bice bitandukanye zizaba zerekezamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →