Ingabo z’u Burundi zigiye kwishyurwa umushahara n’ibirarane bigera ku mezi 12

Umuryango w’ubumwe bwa Afurika wamaze gukemura burundu ikibazo cy’imishahara n’ibirarane by’ingabo z’uburundi cyari kigiye gutuma izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya-AMISOM zitahuka.

Nyuma y’aho Leta y’u Burundi imenyesheje ko igiye gukura ingabo zayo mu gihugu cya Somaliya mu burtumwa bw’amahoro-AMISOM kubera gukora zidahembwa kandi ikibazo kidakemuka, umuti w’ikibazo wabonetse. Izi ngabo ntabwo zigitashye.

Mu kiganiro Smail Chergui, umuyobozi w’akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango w’ubumwe bwa Afurika yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mutarama 2017 nyuma y’urugendo rw’iminsi 2 yagiriraga mu Burundi. Yavuze ko ikibazo cy’imishahara n’ibirarane kitazongera kuvugwa.

Chergui, yijeje ko mu gihe cya vuba yemwe gishobora no kutarenga ukwezi kumwe imishahara ndetse n’ibirarane bigera ku mezi 12 ingabo z’u Burundi zari ziberewemo kiraba gishyizwe ku ruhande maze ibintu bigakomeza uko byahoze.

Kugira ngo ikibazo kigere aho gikomera ndetse Leta y’u Burundi ifate icyemezo cyo gucyura ingabo zabwo, byaturutse ku muryango w’ubumwe bw’uburayi ari nawo uhemba izi ngabo wari waranze gutanga amafaranga uyanyujije kuri Konti za Leta y’u Burundi aho washakaga ngo kuyanyuza kuri Konti ya buri musirikare ariko abategetsi b’u Burundi bakabitera utwatsi. Ibi byose ngo biturutse ku kuba hari ibihano u Burundi bwafatiwe n’ibihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ku mpamvu za Politiki.

Smail Chergui, yatangaje ko umuryango w’ubumwe bw’uburayi uzakomeza gufatwa nk’umuterankunga ukomeye w’ubumwe bwa Afurika ariko kandi ngo n’ubwigenge bw’igihugu cy’u Burundi bukazakomeza kubahirizwa. Yavuze kandi ko ibi byakozwe bizatuma abasirikare bari muri Somaliya bazakomeza gukora umutima uri hamwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →