Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zarasanye zikoresheje imbunda mu kiyaga cya Rweru

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Ingabo z’u Rwanda(www.mod.gov.rw) kuri uyu wa 09 Gicurasi 2020, rivuga ko mu Kiyaga cya Rweru ahari umupaka wo mu mazi ugabanya ibihugu byombi, ingabo z’u Burundi zashotoye iz’u Rwanda habaho gukozanyaho, iz’i Burundi zisubizwa inyuma.

Iri tangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko intandaro y’uku kurasana yabaye abarobyi barenze urubibi rwo mu mazi bakavogera ubutaka bw’u Rwanda, basabwa n’ingabo z’u Rwanda gusubira inyuma bakanga kumva.

Abasirikare b’u Burundi baje bahuruye igihe ingabo z’u Rwanda zasabaga abarobyi bari mu mazi gusubirayo, zitangira kurasa ku basirikare b’u Rwanda nabo birwanaho babasubiza n’imbunda.

Muri iri tangazo, bavuga ko abasirikare b’u Burundi bahise basubira mu gihugu cyabo nyuma y’uku gukozanyaho kw’imbuna n’amasasu yavaga ku mpande zombi. Nta mubare runaka w’abaguye muri uku gukozangaho cg se inkomere zatangajwe muri iri tangazo.

Ingabo z’u Rwanda, zivuga ko uko gukozanyaho kwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gicurasi 2020. Zitangaza kandi ko urugabano cyangwa se umupaka uri muri aya mazi y’Ikiyaga cya Rweru ugabanya ibihugu byombi uboneka mu buryo bworoshye hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →