Ingabo z’ubumwe bwa Afurika n’iza Somariya zigaruriye aho Al-Shabab yari yarafashe

Igice cya Bariire cyari kimaze iminsi kiri mu maboko ya Al-Shabab, kuri uyu wa gatandatu cyagiye mu maboko y’ingabo za Somaliya zifatanije n’ingabo za Afurika yunze ubumwe nyuma y’Imirwano.

Ingabo z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ziri kumwe n’Ingabo z’igihugu cya Somaliya, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017 zigaruriye umujyi wa Bariire uri mu majyepfo ya Somaliya, iki gice cyari gisanzwe mu maboko y’umutwe w’abarwanyi wa Al-Shabab.

Abayobozi b’Ingabo za Somaliya, batangaza ko abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabab bahunze uyu mujyi wa Bariire bari barigaruriye nyuma y’imirwano ikomeye ku bitero bagabweho n’izi ngabo. Iyi mirwano ngo yabereye hanze y’umujyi, Abayobozi b’Ingabo za Somaliya, batangaza kandi ko bateye Al-Shabab banyuze mu mpande eshatu z’uyu mujyi wa Bariire.

Bariire,ni umujyi ubusanzwe uri mu birometero 45 ugana mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Somaliya, I Mogadisho, hari harigaruriwe n’abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabab. Bivugwa ko abanyagihugu 7 aribo bashobora kuba baraguye muri izi ntambara mu gihe abandi bane ngo bakomeretse.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika nkuko amakuru dukesha ijwi rya Amerika abivuga, ngo byahaye uburenganzira Abasirikare ba Amerika bwo kugaba ibitero ku barwanyi ba Al-Shabab bakorana na Al-Qaida muri Somaliya. Ikimenyetso cy’uko Perezida Donald Trump yakomeje umugambi we ku bijyanye no gukoresha ingufu za gisirikare muri aka karere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →