Ingona yishwe irashwe amasasu na Polisi ikurwa muri Nyabarongo

Ku manywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017 hagari ya saa tanu n’igice na saa saba ku ruhande rw’umurenge wa Rugarika mu karere ka kamonyi, polisi y’u Rwanda yishe irashe imwe mu ngona mu ziba muri Nyabarongo, abaturage bari mabaze iminsi bataka ko zibica.

Ingona yishwe ni imwe muri nyinshi bivugwa ko ziba muri uru ruzi rwa Nyabarongo, abaturage bari bamaze iminsi batakamba ngo bagire icyo bakorerwa kuko zabicaga, ahanini zikaba zicaga abagiye kuvoma muri uru ruzi ndetse n’abandi bajyaga kwahira ubwatsi ku nkombe y’uru ruzi.

Nyuma yo gufatirwa mu mutego watezwe na Polisi, Ingona ntabwo yabashije kuwikuramo kuko bayisanzemo yafashwe, kuyihakura ari nzima nabwo byakunze, yarashwe amasasu atatu nkuko abaturage bari aho byabereye babitangarije intyoza.com. Mu gutwarwa kw’iyi Ngona kandi ngo bayitwaranye n’amagi yayo asaga 40 nkuko abaturage babivuze ndetse ngo mu kuyiterura byasabye abagabo b’inkorokoro bagera kuri 20 bavuye ahanini mu bari aho bakora mu mirima y’ibisheke.

Nyuma yo kwicwa, iyi ngona ntawe utayitinyutse.

Umwe mu baturage utashatse gutangaza amazina ye mu baganiriye n’intyoza.com ku ruzi rwa Nyabarongo aho iyi ngona yiciwe yagize ati” Ubundi bo bayiteze barayifata, igeze igihe cyo kubananira bazana imbunda barayirasa, bayirashe amasasu atatu. Kuyiterura batwaye abagabo umunani irabananira neza neza bagomba kwitabaza abakozi bavuye hakurya bakora hano mu gishanga cy’ibisheke, bageraga nko kuri 20.”

Aya ni amagi yayo bitegerezaga.

Undi muturage nawe yagize ati” ntibushobora kwira ntabonye ingona nk’icumi, hari agakuka bita marehwa riryama zigera kuri enye, hafi aha ku migano ( Yavugaga aho twari duhagaze) niho zigenda zikabyagira, saa tanu nibwo ziba zizamutse, kwica ingona imwe ni agatonyanga mu Nyanja, ku bwacu zapfa zose kuko ntacyo zitumariye, nta mukerarugendo uragera aha ngaha ngo mbone yazanye amadovize, niba na kera hakibamo imvubu yarapfaga tukayirya.”

Aha ni iruhande rw’uruzi rwa Nyabarongo aho amagi y’ Iyi Ngona yakuwe.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko nubwo bigaragara ko zatangiye gukorwamo umukwabu ngo nta cyizere bafite ko zashiramo kuko ngo wenda nazo ubwo imwe yafashwe ikicwa ziraza kwihisha. Aba baturage bavuga ko ahubwo Polisi igize neza yahita ikomerezaho ikazihiga bukware ikazica nubwo ngo bigoye kuko ubu ngo yaziteye umujinya zigiye kujya zihisha.

Uyu ni umwe mu mitego itegereje gufata Ingona, umeze nk’uyu ni nawo wafashe iyarashwe.

Mu minsi micye itageze no ku cyumweru, abaturage b’aka gace bari bagiranye inama n’umuyobozi bwari burangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose wari wabasabye kudahirahira basubira kuri uru ruzi ngo bagoye kuvoma ariko aba bayobozi batindijwe no kuhava nkuko abaturage babivuga ngo kuko ntabwo babuzwa kujya kuvoma Nyabarongo kandi baterekwa ahandi bavoma.

Abaturage ngo kuvoma nyabarongo nti babireka badafite andi mazi.

Ikinyamakuru intyoza.com cyagerageje kuvugisha SP Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ntiyabasha kuboneka. Ku makuru yahaye bimwe mu bitangazamakuru, yavuze ko ibyo Polisi yakoze biri muri gahunda yo kurinda ubuzima bw’umuturage kuko ngo izi ngona zari zimaze iminsi zihohotera ubuzima bw’abaturage, ngo byari ngombwa ko polisi igira icyo ikora mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’umuturage. Iyi gahunda kandi ngo ni igikorwa gikomeza.

Kuvoma Nyabarongo, yahawe akazina ka “Muri Muhebe”, ugiye kuvoma nta cyizere ko agaruka.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →