Ingwe yari igiye kurya umupolisi yahuye n’uruva gusenya iba ariyo iribwa

Inyamaswa yitwa Ingwe idakunze kwisukirwa na benshi kabone n’abahigi, ubwo yari igiye kurya umupolisi mu gihugu cy’u Burundi yishwe iba ariyo iribwa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2016, Ingwe yari yarigize akaraha kajyahe irya abantu, yarishwe ndetse yotswamo burushete(Brochettes) nk’ihene nyuma y’uko yari igiye kurya umwe mu bapolisi ahitwa Giharo mu ntara ya Rutana.

Ingwe imaze kwicwa.

Iyi Ngwe nyuma yo kwicwa iteshejwe umupolisi yari igiye kwivugana dore ko ngo yakundaga gutega abantu ikabica ikabarya, yahise ibagwa yotswamo Burusheti nkuko tubikesha ikinyamakuru Ikiriho cyo muri iki gihugu.

Ingwe hano bayikiniragaho uko bashaka bamaze kuyica itegereje kubagwa bakayirya.

Inyamaswa yitwa ingwe ntabwo ari benshi bayisukira mu kuyica, abenshi ndetse bayifata nk’inyamaswa igoye kwicwa kuko akenshi n’abahigi bajya mu mashyamba guhiga usanga bayitinya, iyi yo rero aho kurya umuntu niyo yariwe yokejwemo Burusheti ku mishito nkuko botsa iz’ihene ku mbabura.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →