INKURU NDENDE: AKARABO K’URUKUNDO ( Igice cya 2 )

Twinjiye mu gice cya Kabiri cy’inkuru ndende ya ” AKARABO K’URUKUNDO”. Duherukana umwari mwiza wahogoje abatari bake “Mutoni” agerageza kwinginga iwabo ngo bafunguze Eric ariko bamubereye ibamba! Ese byarangiye bite!? Soma inkuru ikurikira wumve ibyabaye, wumve uko Mutoni yakunzwe n’ukuriye abarinda abagororwa n’ibindi byakurikiye.

N’ubwo byari bimeze gutyo ariko Mutoni ntiyigeze yemera ko ibyabaye byose Eric yaba yarabifitemo uruhare kuko we yari azi neza uko byagenze n’uburyo bakubitaniye mu nzira bombi biruka umwe ajya kugarura amatungo undi nawe ajya kuvoma, gusa na none  ntacyo Mutoni atari yakoze ngo yumvishe iwabo ukuri ariko ntibamwumvise.

Bidatinze amashuri makuru yarafunguye abanyeshuri bajya muri kaminuza kwiga, Eric yari umwe mu bemerewe inguzanyo yo kwiga gusa amahirwe ntiyari akiri aye kuko yari afunze. Mutoni yagiye kwiga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse iryo shami ni naryo bari bahaye Eric kuko bose bari barize bimwe mu mashuri yisumbuye. Mutoni akigera ku ishuri yabonye urutonde rwari rumanitse rwabanyeshuri bagombaga kwigana mu ishuri rimwe ndetse na Eric yari umwe mubari kwiga muri iryo shuri, Mutoni yumvise abuze icyo akora kuko yishinzaga icyaha ko Eric afunzwe azira ubusa.

Mutoni, yahise abura amahoro mu mutima biba ngombwa ko ataha agasubira iwabo ngo yongere kugisha inama nyina uburyo yajya gufunguza Eric, nyina yamuteye utwatsi n’ibitutsi byinshi amusubizako Eric ari inyamanswa nkase umubyara, ndetse ko aguciye urwaho yagutsemba kandi amwumvisha ko nta mpuhwe inyamaswa nk’izo zigomba kugirirwa ahubwo agomba kumureka akaborera muri gereza akumva.

Ikindi kandi yamwibukije ko ise wa Eric ariwe wishe imiryango yose ya nyina wa Mutoni, gusa Mutoni we ntiyabyumvise kuko yasubije nyina ko ikosa ry’umubyeyi ritahanirwa umwana. Gusa nyuma y’impaka ndende byarangiye Mutoni asubiye ku ishuri n’agahinda kenshi ko nyina amwimye amahirwe yo gufunguza inzira karengane Eric. Nyamara ariko buri munsi Eric yagarukaga mu mutima wa Mutoni uko bwije n’uko bukeye.

Umunsi umwe byari ku kagoroba k’akabwibwi mutoni yicaye abura amahoro mu mutima yiyemeza kugisha inama umukobwa bararanaga, uwo mukobwa akaba yaritwaga Barada maze amutekerereza byose ntacyo amukinze.

Ati“Barada mugenzi wange, ndagusabye ungire inama kuko ubu ndaremerewe cyane ku buryo utabyiyumvisha ariko ndagusabye untege amatwi, mukuri ngewe nakoze impanuka yitirirwa umuntu gusa ndabizi ararengana kuko amakosa yari ayange sibyo gusa uwo muntu ubu arafunze ndetse amaze igihe kinini kandi ikibabaje kurutaho ni uko yakabaye ari umwe mu banyeshuri twigana aha ariko yabuze ayo mahirwe kubera afungiye ngewe , nagerageje gusaba iwacu ngo bamfashe mfunguze uwo muntu ariko kuko iwacu bafitanye amakimbirane n’iwabo banyangiye kumufunguza ngo mvuge ukuri ahubwo iwacu babifata nk’inzira nziza zo kwihorera, none ndakwinginze rwose ungire inama kuko umutima wange uraremerewe ntutuma ntuza habe namba, ndetse mporana agahinda kadashira rwose kubw’uwo muzira cyasha ufungiwe agaherere.”

Mu gihe Mutoni yarangizaga kuvuga ayo magambo amarira menshi yarimo amutemba ku matama ku buryo uwari kuhahinguka yari gukekako hari ikintu gikomeye cyabaye.  Barada yamuteze yombi arangije aramuhoza amuhanagura amarira maze nyuma yo kwiyumvira yemerera Mutoni ko niba iwabo baranze kumufasha we yiyemeje kumufasha bakajya gufunguza iyo nzira karengane ifungiye amaherere. Umugambi barawunogeje ndetse bavaho bafashe umunsi nyawo bazajya kuri gereza gushinjura Eric kaboneko byari n’amahire kuko ikirego cyavugaga ko Eric yahohoteye Mutoni abigambiriye akaba aricyo yari yarafunzwe azira.

Barada na Mutoni, sibo  barose inkoko ibika ngo batanguranwe nayo berekeza kuri gereza. Mu gitondo cya kare nka saa tatu bombi uko ari babiri basesekaye kuri gereza byari n’amahire kuko byari umunsi wo gusurwa w’abagororwa, ariko burya baca umugani ngo igihanga umugenzi kiba iyo agiye. Aba bakobwa bombi urugendo nti rwaje kubabera ruhire kuko bakigerayo basabye ko babonana n’umugororwa witwa Eric HITIMANA ariko ku mahirwe make bahahurira na nyina umubyara yaje kumureba maze agikubita amaso uwo mukobwa intimba yagahinda iramusaga yibuka neza ko ariwe wafungishishe umuhungu we maze umukecuru Kamanzi (nyina wa Eric) yiva inyuma atukagura uwo mukobwa, arasakuza cyane ku buryo abashinzwe umutekano baje basanga uwo mukecuru yafashe Mutoni mu ijosi arimo kumunigagura amubaza impamvu yafungishije umwana we none akaba aje kumushinyagurira.

Mutoni yagerageje gusaba imbabazi ngo asobanurire neza uwo mukecuru ariko biranga kuko umukecuru yari yarakaye cyane ndetse bikomeye. Ariko mukanya gatoya hahingutse ukuriye abashinzwe umutekano w’abagororwa bose aho ndetse akaba yarafite amapeti mubijyanye n’umwuga wo kurinda imfungwa n’abagororwa maze asaba uwo mukecuru gutuza akamubwira ikibazo afite cyatumye ateza akavuyo kuri gereza. Umukecuru yatekerereje uwo mugabo itangiriro ry’ikibazo n’uburyo umwana we afunze ariwe azira maze basaba umukecuru kwihangana agatuza bagakurikirana ikibazo.

Ako kanya uwo mugabo yahise abaza Mutoni ikimugenza kuri gereza maze mutoni utaragwaga nabi kandi akazira inzika mbere yo gusubiza ikibazo yari abajijwe abanza kumwenyura maze akimwenyura afande Bony, arabukwa inyinya nziza n’ishinya itagira uko isa mukanwa ka Mutoni kandi sibyo gusa yarabutswe n’amenyo ye yererana! Bony akibona iby’iyo sura yahise yibagirwa inshingano zamugenzaga maze asaba Mutoni ko bajyana mubiro bye maze akamusobanurira ikibazo uko giteye.

Mutoni utari waramenyereye gusuzugura yaremeye maze baragenda bageze mubiro aho kugirango Bony abaze ibijyanye n’akazi ashinzwe byarangiye atangiye kwiteretera Mutoni kandi koko byari mu gihe kuko nta musore n’umwe washoboraga kwihanganira kutavugishwa imbere y’uburanga buzira ibirungo bw’umwari uzira ikimwaro ariwe Mutoni Alice.

Gusa n’ubwo Bony yatakaje umwanya munini atereta ngo akunde amenye inkomoko ya Mutoni, ariko ntibyaje kumuhira kuko Mutoni yamusobanuriye neza ko ikimugenza ari uko yafasha inzirakarengane igafungurwa naho ibyo guteretana no kumenyana Bony yashakaga bigashyirwa undi munsi.

Bony ntiyazuyaje na gatoya kuko yahise yemerera Mutoni ko ikibazo cye kigomba gukemuka mucyumweru kimwe gusa maze Mutoni arashimira cyane niko gusigira Bony nimero ngo nagira amakuru yisumbuye ashaka azayamubaze, gusa iyo nimero yabaye amahirwe akomeye cyane kuri Bony wari wabuze amahwemo imbere ya Mutoni.

Bony ntiyategereje ko bwira nyuma y’amasaha makeya Mutoni avuye kuri gereza Bony yahise amuhamagara amubaza niba yageze imuhira ndetse atangira kumubwira ko ikibazo ke yakinjiyemo neza amwizeza ko icyumweru gishobora no kudashyika Eric atarafungurwa. Cyokora yamusabye ko yakwandika ibaruwa isaba gufunguza akayandikira urukiko rwafunze Eric ndetse agasobanura neza uko byagenze akomekaho n’umwirondoro we ndetse n’irangamuntu ye hanyuma agategereza icyo urukiko ruzabyanzuraho, cyokora yamwijeje ko azajya abikurikirana ijoro n’amanywa kugeza gihe ikifuzo cya Mutoni kizasubirizwa.

Baravuga ngo, umurabyo uratinda Mutoni yahise akora ibyo yasabwe abigeza ku rukiko rwari rwafunze Eric bamubwira ko agomba gutegereza bakiga iyo dosiye neza. Ariko afande Bony we ntiyigeze atuza ahubwo buri munsi yahamagaraga ku rukiko ngo amenye niba iyo dosiye yarakurikiranywe ari nabyo byaje gutuma urukiko ruyihutisha cyane kuko nyuma y’iminsi itatu urukiko rwahamagaye Mutoni ngo asobanure impamvu asabira Eric kurekurwa, maze Mutoni asobanura neza ko habayeho kwibeshya bagafunga Eric arengana kandi mukuri ibyabaye byari impanuka isanzwe.

Ibyo byose Mutoni yabivugaga banatumije Eric araho mu rukiko abyiyumvira maze urukiko ruhita rutegekako iyo nzirakarengane ifungurwa ako kanya kuko nyiri ugukorerwa icyaha ariwe warumusabiye gufungurwa birumvikana ko ntakindi urukiko rwari kurenzaho.

Urukiko rukimara gutegeka ko uyu musore afungurwa kwihangana byaranze maze Eric arasimbuka agwa mu byano by’umwari Mutoni bwa mbere mu mateka barahoberana biratinda maze amarangamutima arabaganza bombi amarira atemba nk’isoko y’amazi mu maso yabo bombi. Ubwo Bony yari araho areba yumva umutima uramusimbutse kuko yabonye aba bombi bahoberanye ahita akekako bashobora kuba bakundana kandi nawe ibyo yakoze byose yarabikoreraga urukundo. Yahise abona ko urukundo afitiye Mutoni rugiye kuba intambara yeruye hagatiye n’umusore wari umaze gufungurwa.

Kanda hano usome igice cya 1 cyabanje hano:http://www.intyoza.com/inkuru-ndende-akarabo-kurukundo-igice-cya-1/

Igice cya Kabiri cy’inkuru ndende ya ” AKARABO K’URUKUNDO” ni aha tugisubikiye! Ni ah’ubutaha. Turakurarikira gusangiza abandi ibi byiza ari nako mukora like kuri page ya Facebook y’intyoza.com mukajya mubona izi nkuru byihuse kimwe n’andi makuru agezweho.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →