Intara y’amajyaruguru: Ubuyobozi bwose bwasabwe guhanahana amakuru ku gihe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe, ari kumwe n’ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi basabye inzego zose muri iyi ntara gufatanya gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru ku gihe.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze (Kuva ku mudugudu kugera ku karere) bo muri iyi Ntara guhanahana amakuru ku gihe; haba hagati yabo, ndetse n’izindi nzego kugira ngo bafatanye kurwanya no gukumira ibyaha.

Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 8 Nzeri 2016 mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gakenke.

Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Brig. Gen. Eugene Nkubito n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi.

Bosenibamwe, yabwiye abo bayobozi ati:”Guhanahana amakuru ku gihe ni ingenzi mu kurwanya ibyaha. Inzego z’ubuyobozi zibereho kuzuzanya, kandi zisenyera umugozi umwe; kubera ko zose ziharanira umutekano n’iterambere ry’umuturarwanda ndetse n’igihugu muri rusange”.

Yakomeje agira ati:”Urwego rubonye amakuru y’ikintu gishobora guhungabanya umutekano ndetse n’ikindi cyose kinyuranije n’amategeko rukwiye kuyasangiza izindi zibishinzwe kugira ngo zifatanye kugikumira”.

Yabasabye kugenzura ko amarondo akorwa neza, kandi bagakangurira abo bayobora kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru y’ababikoze cyangwa abo bacyeka ko bafite imigambi yo kubikora.

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abo bayobozi gukangurira abo bayobora kurangwa n’isuku; haba ku mubiri, aho batuye, aho bakorera imirimo inyuranye irimo iy’ubucuruzi, ndetse n’isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa babasobanurira ko isuku nke ari intandaro y’uburwayi butandukanye.

Mu butumwa bwe, CSP Rumanzi yabasabye kujya bandika neza imyirondoro y’abantu bari mu bice bayobora ariko batahabarizwa kugira ngo bamenye abo ari bo, impamvu bahari, igihe bahagereye, n’igihe bazahamara.

Yagize ati:”Imyirondoro yabo y’umwimerere iyo izwi, biroroha kubakurikirana iyo basize bakoze ibinyuranije n’amategeko, naho iyo itazwi kubafata biragorana. Ubufatanye hagati y’inzego zose z’ubuyobozi ni ingenzi kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze kubumbatirwa no gusigasirwa”.

CSP Rumanzi yabasabye kandi gukangurira abatuye mu bice bayobora kwirinda ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, amakimbirane, n’ingengabitekerezo y’ubutagondwa buganisha ku bikorwa by’iterabwoba, kandi bagatanga amakuru y’abayifite cyangwa abayicengeza mu bandi.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →