Intara y’Amajyepfo: Perezida Paul Kagame yatowe 100% kuzahagararira RPF-Inkotanyi mu matora

Inteko rusange y’umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo, yemeje bidasubirwaho ko Paul Kagame ariwe mu Kandida umwe rukumbi ugomba kuzahagararira umuryango mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma y’uko abitabiriye inteko bose bamutoye 100%.

Amatora yo kwemeza Paul Kagame nk’umukandida ugomba guhagararira umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo, yabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2017 kuri sitade ya Nyanza, abitabiriye amatora uko ari 1232 nta numwe ubuze bemeje ko Perezida Paul Kagame usanzwe uyoboye u Rwanda ariwe ugomba kuzahagararira RPF-Inkotanyi mu matora ateganijwe muri Kanama 2017.

Abanyamuryango 8 ba RPF-Inkotanyi bazamutse muturere tugize intara y’Amajyepfo bamamaza Paul Kagame.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo bitabiriye aya matora, batoye Paul Kagame kuzahagararira umuryango ku mpamvu bavuga ko zishingiye ku bikorwa by’indashyikirwa babona yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda, ibikorwa bavuga ko bitabonwa n’abanyarwanda gusa ahubwo ngo n’abanyamahanga barabishima ndetse bakanaza kwigira kubyo amaze gukorera Igihugu.

Abanyamuryango 1232 bitabiriye amatora nta jwi narimwe batatanze nta n’iryabaye impfabusa, batoye Paul Kagame 100%.

Mafurebo Kayitesi Annonciata benshi bazi ku izina rya Anita, akuriye urugaga rw’abagore ku rwego rw’intara y’amajyepfo yabwiye itangazamakuru ko ijwi rye yarihaye Paul Kagame kuko abona ko ariwe urikwiye, kubera ibikorwa bye byivugira, kuko kandi amukunda ashingiye kubyo amaze kwereka no gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yagize ati:” Ijwi ryange naritanze nishimye cyane ku ntore izirushintambwe, ku mpamvu nyinshi cyane zigaragarira benshi, nyir’amaso yerekwa bicye ibindi akirebera, iyo mbona igihe yayoboye urugamba umunyarwanda adafite ubuhungiro amahanga arebera, akaza akabohoza u Rwanda umunyarwanda wari mu mwobo n’undi wari aho ariho hose bakiruhutsa bati ahwii bimpa kumutora, yahereye ku kubaka u Rwanda icyo gihe navuga ngo rwari ubusa, kuva icyo gihe nibwo u Rwanda n’abanyarwanda twagaruriwe ubuzima.”

Abayobozi batandukanye bakaba n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari bitabiriye igikorwa.

Kayitesi, akomeza agira ati:” Ayo mahanga n’uyu munsi nabo abenshi barifuza u Rwanda, barifuza ndetse barasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, barashima imiyoborere myiza, twegerejwe ubuyobozi icyo twese turakizi aho dufashwa gukemurirwa ibibazo, iterambere, ubukungu ibyo byo birivugira, ibikombe ibyo murabizi, mpagaze aha ndi umugore wahawe ijambo, 30% mu nteko ishinga amategeko yarenze 50% ngira ngo ibyo turabizi, yaba urubyiruko, yaba umusaza usigaye asindagira akajya kuri Banki, akajya gufata agashahara kamusindagiza mubusaza bwe, ni mubihugu bicye bya Afurika bishobora kuba bibikora, Intore izirushintambwe uwavuga ibyo yakoze bwakwira bugacya.”

Theogene Rusanganwa, intore yo mundongozi z’akarere ka Ruhango wanamamaje Paul Kagame, atangaza ko Paul Kagame ari intore ihiga izindi, intore ikwiye kuyobora u Rwanda kuko afite aho yarukuye n’aho arugejeje.

Mu mwenda ugaragaza umuryango, kubona utawambaye byari kugorana.

Agira ati:” Ibyo tumaze kugeraho uretse natwe abanyarwanda n’Isi yose irabibona, twese tumuri inyuma, twifuza kuzakomeza gutera izindi ntambwe nyinshi ariwe utuyoboye, turamukunda kandi nawe aradukunda turabizi, ibikorwa bye uwabivuga byafata igihe kirekire, yacyuye impunzi z’abanyarwanda ziraza zisubizwa mubyazo, yunze abanyarwanda, ibikorwa by’iterambere yatugejejeho, yatanze inkunga y’ingoboka ndetse n’ibikorwa biduteza imbere, yatwigishije gukunda umurimo no kuyihanga, umunyarwanda abayeho neza kubera paul Kagame.”

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’amajyepfo akaba ari nawe muyobozi w’umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara, yatangarije itangazamakuru ko abanyamuryango bahisemo neza, bahisemo umugabo ukwiye koko kuyobora u Rwanda ndetse wanabigaragaje haba ku banyarwanda

Guverineri Mureshyankwano akaba n’umuyobozi wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo ageza ijambo ry’ishimwe ku bitabiriye amatora.

Yagize ati:” Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu ntara y’amajyefo bamaze kugaragaza ikibari ku mutima, njyewe icyo nkundira Perezida wacu Paul Kagame, afite ubudasa, afite ukuntu atekereza cyane, areba kure, sinzi ukuntu nabivuga kuko arenze kuba umuntu, ni umuntu ariko noneho mu buryo burenze, arebera abantu bose kimwe, aharanira inyungu za bose atitaye ku nyungu ze bwite, ntakunda amafuti, iyo ukoze amafuti uwo uriwe wese arakwamagana, yanga ikibi agakunda icyiza, akunda igihugu n’abanyarwanda, nta wundi muntu ndabona umeze nkawe, mfite icyizere 100% ko ibyo abanyamuryango ba RPF berekanye ari nabyo abanyarwanda bazerekana ku itariki 4 Kanama 2017 mu matora y’umukuru w’Igihugu.”

Nyuma y’amatora, bacinye akadiho bishimira igikorwa barangije.

Mureshyankwano, avuga ko nta muntu numwe wapfa kwipima kuri perezida Paul Kagame muri iki gihugu kubera ibyo yakoreye abanyarwanda, kubera uburyo abanyarwanda bamukunze, abanyarwanda ngo bazi aho yabakuye bazi n’aho abagejeje kandi bazi n’aho bifuza kujya, avuga ko icyo azi neza nubwo atabavugira ngo aziko bazatora Paul Kagame.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →