Intumwa ziturutse Somaliya zaje kwigira kuri polisi y’u Rwanda uburyo irwanya Ruswa

Intumwa ebyiri ziturutse muri Somaliya, ku wa gatatu tariki 26 Nyakanga 2017 zasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo zihahe ubumenyi ku buryo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya ruswa.

Ubwo iryo tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa mu Ntara ya Putland, Abdirahman Ali Gureye ryageraga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ryakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ryayo rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa; akaba yari hamwe n’abandi Bofisiye barimo Umuvugizi wayo wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga.

Mu byo abo bashyitsi baganirijweho harimo ubwoko bwa ruswa, ingamba zo kuyirwanya, ishyirwa mu bikorwa ryazo, imbogamizi zigaragara mu kuyirwanya no kuyikumira, uburyo Polisi ifatanya n’izindi nzego kuyirwanya, n’ibihano bihabwa abahamye n’iki cyaha.

ACP Twahirwa yabwiye Gureye na mugenzi we ko mu nzego Polisi y’u Rwanda ifatanya na zo kurwanya ruswa harimo iza Leta zirimo Urwego rw’Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutabera; hakiyongeraho Imiryango itegamiye kuri Leta nka TI-Rwanda na Sosiyete Sivile.

Yababwiye ko ubwoko bwa ruswa izi nzego zifatanya kurwanya ishingiye kuri serivisi n’impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, ndetse n’indi iyo ari yo yose.

Yagize ati,”Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yitaho cyane. Umupolisi ufashwe ayaka, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo; kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.”

Yongeyeho ati,”Ibyaha bya ruswa bigenda bigabanuka mu Rwanda uko imyaka ihita indi igataha bitewe n’ingamba zo kuyirwanya zirimo ubukangurambaga ku kuyirinda, ubufatanye mu kuyirwanya no guhana abakoze icyo cyaha.”

ACP Twahirwa yabwiye kandi izo ntumwa ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe  zo kurwanya ruswa harimo gushyiraho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’abapolisi n’Umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi;  mu byo izo nzego zishinzwe hakaba harimo gukumira ruswa muri Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati,”Kuba Raporo zitandukanye zishyira U Rwanda mu bihugu birangwamo ruswa nke; haba muri aka karere ndetse no ku isi; biterwa n’ingamba n’ubufatanye mu kuyirwanya. Na none ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu isabwa n’itangwa rya serivisi za Polisi na byo bifasha cyane mu kuyikumira.”

Aba bashyitsi babajije ibibazo bishingiye ahanini ku gushaka gusobanukirwa byimbitse uburyo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego kurwanya ruswa n’urwego rw’imyumvire y’abaturage mu kwirinda iki cyaha.

Mu ijambo rye, Gureye yagize ati,”U Rwanda ni urugero rwiza mu kurwanya ruswa. Ni yo mpamvu twaje kwigira ku bunararibonye bwarwo; kandi ibyo twigiye kuri Polisi y’u Rwanda bizadufasha gutera imbere mu kurwanya no gukumira ruswa mu gihugu cyacu.”

Yashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda agira ati,”U Rwanda ni Umuturanyi; kandi Abanyarwanda ni Abavandimwe ku buryo iyo narusuye numva ndi iwacu.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →