Inzu ya Visi Perezida wa Kenya yatewe n’abantu bitwaje intwaro

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya, aravuga ko inzu ya Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yatewe n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bwa Uasin Gishu.

Bwana Ruto ntiyari ari iwe igihe iki gitero cyabaga, kibaye kandi mu gihe hasigaye iminsi 10 ngo amatora y’umukuru w’igihugu, ay’abadepite ndetse n’ay’uturere ateganyijwe mu kwezi kwa Munani 2017 abe.

Ni igitero cy’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ku nzu ye iherereye  mu burengerazuba bwa Uasin Gishu.

Amakuru aturuka muri iki Gihugu cya Kenya, avuga ko abarwanyi baganje abari barinze iyi nzu ya Visi Perezida William Ruto, bakagera ubwo binjira mu gipangu.

William Ruto, nkuko amakuru dukesha bbc abivuga, ntabwo yari ahari ubwo ibi byabaga kuko yari yagiye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Kitale ari kumwe na Perezida Uhuru Kinyatta.

Mu gihugu cya Kenya, biteganijwe ko amatora y’umukuru w’Igihugu, amatora y’abadepite hamwe n’amatora y’uturere ari tariki 8 Kanama 2017.

Ibi bikorwa byo gutera urugo rwa Visi Perezida, William Ruto, byatangiye gukorwaho iperereza, byakomerekeyemo kandi umupolisi warindaga iyi nzu, ababikoze nabo baracyashakishwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →