• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Irahira rya Perezida Tshisekedi ntirikibereye igihe cyari cyateganijwe

Umwanditsi
January 15, 2019

Mu gihe irahira ry’umukuru w’Igihugu cya Kongo Kinshasa watowe ryari riteganijwe kuba tariki 18 Mutarama 2019, Komisiyo y’amatora yigenga-CENI muri iki gihugu yatangaje ko irahira ry’umukuru w’Igihugu ari tariki 22 Mutarama 2019.

Umuhango wo kurahira k’umukuru w’Igihugu watowe muri Kongo Kinshasa n’ubwo atari yemezwa burundu, uteganijwe tariki 22 Mutarama 2019 aho ku ngengabihe isanzwe wari kuba kuwa 18 Mutarama 2019.

Imwe mu mpamvu Komisiyo y’Igihugu y’amatora yigenga-CENI muri Kongo Kinshasa yatangaje nk’imbogamizi yatumye uyu muhango w’irahira wimurwa nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo ni uko ibyavuye mu matora bigomba kubanza gutangazwa mu buryo bwa burundu n’urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga rw’iki gihugu( Cour Constitutionnelle).

Uretse amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye agatsindwa ku buryo bw’agateganyo na Felix Tshisekedi wagize amajwi 38,57%, muri iki gihugu mu bice bitandukanye hanabaye amatora y’intumwa za rubanda aho abatowe n’abaturage batangajwe tariki 12 Mutarama 2019.

Itariki y’irahira ry’umukuru w’Igihugu cya Kongo Kinshasa ishobora kongera guhinduka igashyirwa tariki 23 Mutarama 2019 mu gihe ku byatangajwe mu majwi y’intumwa za rubanda haba hagize ujuririra nk’uko CENI ibitangaza.

Amatora y’umukuru w’Igihugu cya Kongo Kinshasa yabaye tariki 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yatangejwe tariki 10 Mutarama 2019, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo niwe wagize amajwi amushyira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu by’agateganyo n’amajwi 38,57%.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga