Johnny Hallyday umuririmbyi, umwanditsi n’umukinnyi wa Filimi akomerewe na Kanseri

Johnny Hallyday, uzwi cyane mu ndirimbo z’injyana ya Rock nubwo nyuma yaje no kujya mubyo gukina Filimi, ahangayikishijwe n’uburwayi bwa Kanseri y’ibihaha.

Ku myaka 73 y’amavuko, umuririmbyi, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa Filimi Johnny Hallyday ubuzima bwe ntabwo bwifashe neza ku bw’uburwayi bwa Kanseri y’ibihaha. Ibi bije kandi mu gihe yitegura gukina Filimi mu minsi micye iri imbere.

Johnny Hallyday, aho yibera muri Leta zunze ubumwe za Amerika i Los Angeles hamwe n’umuryango we ugizwe n’umugore we Laeticia n’abana be babiri b’abakobwa. Ubuzima bwa Hollyday nyuma y’amakuru y’uburwayi bw’indwara ya Kanseri y’ibihaha ntabwo bumeze neza. Gusa amakuru y’uburwayi bwa Kanseri yayahawe mbere y’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2017.

Johnny Hallyday, akomeje kurwana no kureba ko yamererwa neza aho yitabwaho. Johnny Hallyday, yavukiye mu gihugu cy’ubufaransa ku itariki ya 15 Kamena 1943 mu murwa mu kuru w’ubufaransa i Paris, yamenyekanye cyane mu ndirimbo z’injyana ya Rock, yakunzwe n’abatari bacye mu mpande zitandukanye z’Isi mu njyana ze ndetse na nyuma yo kujya mubyo gukina Filimi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →