Kamonyi: Abahinzi bararira ayo kwarika nyuma y’ikiza cy’imvura yakukumbye imyaka

Ubuso busaga Hegitari 50 mu gishanga cya Bishenyi, Igishanga cya Kamiranzovu na Bigirwa bibarizwa mu mirenge ya Runda na Rugarika nta myaka yari ihinze ihasigaye, ubutaka bwera bwagiye, Abahinzi baratabaza Leta ngo ibagoboke.

Imvura idasanzwe yaguye kuri uyu mugoroba wa Tariki 17 Ukwakira 2017 yateje umwuzure wangije bikomeye imyaka y’abaturage yari ku buso busaga Hegitari 50 mu bishanga bya; Bishenyi, Kamiranzovu na Bigirwa mu mirenge ya Runda na Rugarika. Imyaka yagiye, ubutaka bwera bwatwawe, abahinzi bararira ayo kwarika ari nako batabaza Leta.

Bakinahe Jean Baptiste, umuhinzi akaba n’umworozi w’Amafi ndetse akaba ari n’umujyanama w’Ubuhinzi yabwiye intyoza.com ati ” Twahuye n’ikibazo cy’amahindu n’imvura nyinshi, yatenguye imirima yatenguye amazu amwe yasenyutse andi araguruka, yashenye ibyuzi 4 by’amafi byanjye, bibiri yabishenye burundu ibindi byarengewe amafi yose aragenda, ibishyimbo n’ibigori byari mu gishanga byose byagiye, mbese nta muntu uzongera kugira ikintu arya, ni amarira gusa mubahinzi.”

Itaka ryiza ryo hejuru ryera ryagiye, aha hari hasanzwe imya.

Christine Nyirahabimana, umuhinzi watwariwe imyaka ndetse n’ubutaka bweraga bukagenda, yabwiye intyoza.com n’akababaro kenshi ati ” Nari mfite imirima itanu y’inyanya zari zitangiye guhisha, nta kintu cyasigaye, ubutaka bwagiye, amazu yahirimye n’igikoni iwanjye cyagiye, nta kintu twasigaranye, nta kintu kizadutunga mbese.”

Muhimpundu Solange, ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Runda ubwo yarimo asura ibice bitandukanye byaho uyu mwuzure watewe n’imvura yangirije abaturage wanyuze, yabwiye intyoza.com ko ibyo abona ari amahano imvura yakoze, ko ari igihombo gikabije kubahinzi, ko ari amarira mu bahinzi bose baba abahinga ibishanga ndetse n’imusozi.

Mu gishanga cya Bishenyi ahagana ku muhanda ujya Rugarika ntabwo wamenya ko hari hahinze ibigori.

Yagize ati ” Byaturenze kuko natwe turi abahinzi, turi inshuti z’abahinzi. Abahinzi batangiye kuduhamagara mu ma saa kumi nimwe z’umugoroba, aho twabashije kugera twahageze ahandi tuzindutse tuza kwifatanya nabo ngo turebe uko bimeze. Ibigaragara, ibishanga byose byo mu murenge wa Runda harimo; Igishanga cya Bigirwa cya Mugomero, Igishanga cya Kamiranzovu aricyo bita Kayenzi hose ni muri Runda, Igishanga cya Bishenyi gifatanije umurenge wa Runda na Rugarika byose byatwawe n’amazi, yari imvura nyinshi irimo n’amahindu menshi, abahinzi bafite amarira menshi.”

Muhimpundu, nk’ushinzwe ubuhinzi yabwiye intyoza.com ko imibare mu byangijwe n’iyi mvura itaramenyekana ngo kuko bacyegeranya amakuru, gusa avuga ko ubutaka bwiza bweraga bwatwawe. Agoronome Muhimpundu, avuga ko nyuma yo kwegeranya amakuru ngo bari bwicare n’inzego z’abahinzi kuva ku mudugudu ndetse banicarane n’ubuyobozi bubakuriye kugera ku rwego rw’akarere barebe icyo gukora.

Abaturage batwariwe imyanka ndetse n’ubutaka bweraga bagasigara mu marira, bahuriza ku gusaba Leta kubagoboka byihuse nibura ngo iki gihembwe cya A cy’ihinga 2018 kitabapfira ubusa ejo bakicwa n’inzara. Basaba ko bafashwa byihuse nibura bakabona imbuto y’ibijumba ngo kuko nta kindi cyakorwa ku butaka bwasigaye kuko ubwo hejuru bweraga bwose bwagiye bityo bikaba bibasaba gutabira bagahinga ibijumba. Amakuru agera ku intyoza.com kandi ahamya ko mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi imvura yangije byinshi bikirimo gukusanyirizwa amakuru.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →