Kamonyi: Abakozi bo mubutaka batishimiye imyanya mishya bahawe, banditse bisubiraho

Abakozi babiri bakoraga mu biro by’ishami rishinzwe iby’ubutaka( One Stop Centre) mu karere ka Kamonyi baherutse guhindurirwa imirimo bazizwa imikorere mibi yaranze iri shami, bagihindurirwa imirimo bahise bandika bajurira, bagaragaza ukutishimira iyi myanya ariko mu masaha make yakurikiye, bahise bisubiraho bagaragaza ko bemeye.

Aba bakozi banditse bisubiraho kubyo bari banditse mbere bagaragaza ukutishimira imirimo mishya bari bahawe ni; Gahungu Oswald na Musengarurema Cyriaque. Bombi nyuma yo kwandika batishimira imirimo mishya bahawe, bongeye kwandika bisubiraho bagaragaza ko noneho bishimiye iyi mirimo.

Imwe mu mpamvu batangaga bwa mbere, ubwo batishimiraga guhindurirwa imirimo, bagahitamo kujurira ni uko ngo ku mbonerahamwe nshya y’imirimo yagenewe uturere yasohotse kuwa 23 Kanama 2020 itagaragaragaho imyanya bahawe.

Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko nyuma y’uko aba bakozi bamenye ko nubwo bahinduriwe imirimo ariko ko hari na dosiye zabo zishobora kuba zazamurwa mu bugenzacyaha, ngo bahisemo kwisubiraho, bandika bemera imirimo mishya bahawe nkuko mu mabarwa yabo twabashije kubonera kopi bigaragara, aho mbere bajuriye ariko nyuma bakandika bemera iyi mirimo.

Mu myaya bari bahawe, Musengarurema Cyriaque yari yakuwe mu ishami ry’ubutaka aho yari ashinzwe gutanga ibyangombwa, ashyirwa mu ishami ry’amakoperative aho yashinzwe ibijyanye n’amakoperative n’iterambere ry’umurimo, mu gihe Gahungu Oswald yakuwe kubugenzuzi( Inspection) muri One Stop Centre agahabwa gukurikirana inyubako z’amashuri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →