Kamonyi: Abantu 5 bahitanywe n’impanuka mu minsi itatu

I Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, habereye impanuka eshatu kuva tariki 24 kugera 26 Nyakanga 2017. Abantu batanu bahasize ubuzima.

Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nyakanga 2017 mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Gihinga hafi y’ahubatse ibiro by’akarere ka Kamonyi, moto yari itwaye abantu babiri yagonganye n’ikamyo uwari uhetswe ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani z’amanywa, abari aho impanuka yabereye babwiye intyoza.com ko ikamyo yazamukaga yerekeza Kamonyi igaca ku igare ubwo umunyegare yashakaga kuyifata inyuma nibwo umu motari nawe bari bashoreranye yamukubise, umugenzi wari utwawe yahise yikubita muri kaburimbo na motari aragwa.

Aba bombi bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi, umugenzi wari utwawe yahise yitaba Imana mu gihe umumotari Imbangukiragutabara yaje ku mufata ku kigo nderabuzima aho yahabwaga ubutabazi bw’ibanze ikamujyana ku bitaro bya Remera Rukoma.

Mu gihe iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe, tariki ya 24 Nyakanga 2017 mu minsi ibiri gusa ishize, hari habaye impanuka ebyiri zaguyemo abantu bane. Uyu wapfuye none abaye umuntu wa gatanu upfuye kandi bose bagwa ahantu hamwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →