• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Kamonyi: Abarimu mu kaga, Amezi ashize ari abiri batazi umushahara, ukwagatatu kuri munzira

Umwanditsi
March 21, 2018

Abarimu mu Karere ka Kamonyi amezi yihiritse ari abiri batazi ikitwa umushahara. Bavuga ko ubuzima bwa mwarimu udahembwa kandi akora bumushyira mu kaga ndetse kikaba ikibazo ku ireme ry’uburezi. Akarere kavuga ko ikibazo kitakareba, ko ibyo gasabwa kabikoze, ngo muri MINECOFIN niho ruzingiye.

Amezi abiri arihiritse mu Karere Kamonyi Mwarimu adahembwa, ukwezi kwa gatatu kuri munzira. Ibibazo kuri mwarimu udahembwa ni uruhuri, bamwe mu babashije kuganira n’intyoza.com baratabaza ngo ubuyobozi bugire icyo bukora kuko ubuzima bwa mwarimu buri mukaga ndetse bigafata ku ireme ry’uburezi.

Abarimu baganiriye n’intyoza.com ariko batashatse ko imyirondoro yabo ijya hanze bavuga ko batiyumvisha uburyo mwarimu ariwe uhembwa make yarangiza n’utwo duke nti tuzire igihe. Kuri mwarimu, ibi ngo ni ukutamuha agaciro, ngo ni ukongerera mwarimu umutwaro w’ibibazo kandi asanzwe atorohewe.

Umwe muri aba barimu yagize ati ” Amezi abaye abiri tudahembwa, dore n’ukwagatatu kuraje, nta cyizere cyo guhembwa kandi ibibazo ni byinshi, baheruka kutwizeza ngo kuwa mbere bizakemuka, ubu tugeze kuwa gatatu tariki 21 Werurwe 2018, iminsi ibaye itatu nta kanunu k’amakuru, niko duhora twizezwa ngo muhumure birakemuka.”

Undi yagize ati” Abarimu twaragowe, tugire guhembwa make, tugire ibibazo Leta izi, hanyuma na duke batugomba bamare amezi abiri atatu bataduhembye!? Ubuse babona tubayeho gute? Ubuse wakwigishiriza umwana w’Umunyarwanda muri ibi bibazo? Ikibabaza, ni uko usanga abadukorera imishahara bo barahembwe, abahembwa akayabo nti bakorerwa nk’ibi, ni ukudaha agaciro mwarimu, turi mu kaga niba nta gikozwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ntabwo buhakana ikibazo cyo kuba abarimu batarahembwa, buvuga ko bwo nta kibazo bufite ko ibyo bwagombaga gukora bwabikoze, ko Minisiteri y’Imari n’igenamigambi( MINECOFIN) ariyo iteje ikibazo.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati ” Ntabwo turabahemba n’ubundi ariko ubu ngubu biri muri Minecofin, mu by’ukuri twebwe nta n’uruhare tubifitemo. Ibyaturebaga nk’Akarere byararangiye, rero ubwo turategereje.”

Akomeza agira ati ” Natwe biraduhangayikishije, mu by’ukuri igihe cy’itangira ry’amashuri haba hinjiyemo bashya, harimo abasohotsemo, byarakozwe bigeze muri MINECOFIN hari amakosa basanzemo baragigarura, bigarutse turabikosora turongera turabitwara harongera hagaragaramo ikosa[…], twebwe ku ruhande rwacu iyo byazaga twahitaga tubikosora nta n’iminsi irenze ibiri twabimaranaga, ni ukuvuga ngo ni izo nzira byagendaga bitindiramo ariko natwe ntabwo twishimiye ko abarimu batarahembwa, ni ukwezi kwa kabiri koko nta n’ikosa kuba bavuga ko batarahembwa kuko n’ukwagatatu bagakwiriye kuba baguhembwe.”

Ukudahembwa kw’Abarimu gukomeje guteza imbogamizi zikomeye ku mibereho ya mwarimu, abakodesha inzu zo kubamo barataka ngo bene amazu babamereye nabi, abagera ku ishuri bateze bati turi mu myenda, abandi nabo ngo abo bafitiye amadeni kubwo kwikopesha bari mu kaga, Mu baganiriye n’intyoza.com ntabwo batinya kuvuga ko bameze nk’abari mu manegeka akomeye, aho ubuzima kuribo ngo nta cyanga mu gihe bitwa abakozi bahemwa ku kwezi, aho kandi ngo bagenda bakwepana n’abo barimo imyenda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

4 Comments

  1. Onesphore says:
    March 22, 2018 at 6:55 am

    Ariko murasetsa kweri! abo bakora imishahara bo barahembwe kandi witegereje neza abana babo ntibiga murwanda ndetse n’abiga murwanda biga muri privé kuko bazi neza ko mwarimu ufite ibibazo bingana bitya atakwigisha umwana ngo agire icyo afata. Abahanga mubumenyi bavuga ko umuntu atanga icyo afite, ubwo rero ntimwitege ko uburezi bwaba bwiza, kandi nubwo havuzwe kamonyi siho honyine kuko hari n’utundi turere icyo kibazo kirimo, Urugero: Rulindo, Nyagatare, Gakenke,….
    Genda mwalimumu warakubititse kweli, barangiza ngo ireme, ireme kandi bavuga mukinyarwanda ngo harima ikiri munda. Birababaje kweli! Mana tabara abarezi b’ababana bacu!

  2. kg says:
    March 22, 2018 at 1:20 pm

    Abarimu se, ni ukumenyera ahubwo kuko guhembwa ntitubibona hafi pe!

  3. Abambari says:
    March 23, 2018 at 3:29 am

    Noneho Kamonyi yahembye.Ariko ubanza ari ukwa kabiri gusa.Ariko n’ukwa 3 kuri hafi.

  4. Eliab says:
    March 23, 2018 at 7:11 am

    Aha ubwo umuyobozi avuga ko ikibazo kiri muri MINECOFINE kandi yasobanuye impamvu zabiteye birumvikana. Icyo mbona cyakorwa ni uko ubutaha inzego zibishinzwe zakwiga uko amezi atangira umwaka atajya aba intandaro y’itinda ry’umushahara. @the rwanda we want

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga