Kamonyi: Abasigajwe inyuma n’amateka 67 bishyuriwe Mituweli banahabwa Ihene

Gasore Serge, abinyujije mu mushinga we yise Gasore Foundation, yishyuriye ubwisungane mukwivuza abasigajwe inyuma n’amateka 67 bo mu murenge wa Musambira akagari ka Mbati, yahaye kandi imiryango yabo 20 ihene zo kubafasha kwiteza imbere, bagahindura ubuzima, ubutaha nabo bakiyishyurira.

Abasigajwe inyuma n’amateka batatu muri 67 bagombaga kwitabira igikorwa kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukwakira 2017, bishimiye ubufasha bagenewe na Gasore Foundation ndetse bashima cyane ko bagiye guhabwa ihene zizabafasha guhindura ubuzima, bakabasha ubwabo kwiyishyurira Mituweli no kuba bakwishyurira abandi ari nako biteza imbere.

Emmanuel Mayira, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wishyuriwe Mituweli ndetse akaba ari mubagomba guhabwa ihene, yishimiye iki gikorwa cy’urukundo cya Gasore Foundation, yagize ati “Nta bushobozi bwo kwiyishyurira Mituweli tugira, twabonaga twishyurirwa tukivuza, ndashima uyu mugiraneza.”

Munyabarenzi Wellals, ku myaka 60 y’amavuko ntabwo aritangira Mituweli kuva yatangira, Agira ati “ Imirimo dukora ni ukugira ngo turwanye inzara gusa, nabwo nta kigenda, kuba tubonye agatungo bizatuma tugira agaciro nk’abandi, aka gatungo ukoroye neza kabyara ukaba wajya ku isoko kakakurengera nk’igihe cya Mituweli ukabasha kuyiyishyurira.”

Mukandihano Marie, agira ati “ Ndemeza ko turamutse tubonye inkunga twayuririraho wenda kugeza gupfa kwacu, amatungo tugiye guhabwa tuzayafata neza, n’indi myaka izaza kuburyo azatubyarira umusaruro.”

Etienne Muvunyi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko Gasore Foundation atishyuriye aba basigajwe inyuma n’amateka batishoboye Mituweli gusa, ko ahubwo yanabahaye Ihene mu rwego rwo kubafasha kwibonera ubushobozi bwo kwiyishyurira mu myaka iri imbere ariko kandi no kubafasha kwikenura.

Muvunyi avuga ko kuba mu baturage 67 b’abagenerwabikorwa habonetse batatu ngo ariko ubuyobozi bwabiteguye ngo kuko bashatse ko bahagararira abandi, ibi ntabwo ariko Gasore Serge watanze ubufasha abibona ngo kuko igikuru kiba ari ubutumwa buri wese ajyana bumufasha kuruta Mituweli cyangwa Ihene yahabwa.

Gasore Serge, yabwiye intyoza.com ati” Kubona abaturage batatu muri 67 ni igihombo kuko bakagombye kuba bari bahari tukanaganira, abari bahari twaganiriye ku kumenya gukora bakamenya kuzigama bakirihira Mituweli, ntabwo twaheba wenda baracyafite imyumvire ikiri hasi ariko ntabwo twaterera iyo kuko mu kwa cumi na kumwe nzagaruka hano nje kuboroza kandi noneho icyo gihe tuzanabasanga aho batuye, nibaza ko ubutumwa twifuza kubaha tuzabona uburyo bwo kububaha.”

Gasore Serge na Foundation ye, atangaza ko azoroza ihene imiryango 20, buri muryango ukazahabwa ihene ebyiri. Guhitamo kuza guha ubufasha aba basigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Musambira, avuga ko yabibonye mu gitangazamakuru bikamutera kumva ko hari icyo agomba gukora kuribo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kubafasha kugira imibereho myiza.

Gasore Serge, azwi na benshi mu banyarwanda kubera imikino ngororamubiri cyane muri Siporo yo gusiganwa mu mikino yo kwiruka n’amaguru (Athletisme). Afite ibikorwa bitandukanye byibanda ahanini mu burezi n’Ubuzima byose bigamije gufasha umunyarwanda guhindura ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abasigajwe inyuma n’amateka 67 bishyuriwe Mituweli banahabwa Ihene

  1. bizimana October 6, 2017 at 12:23 pm

    igikorwa cyiza pe!imana imuhe umugisha kubwigikorwa cy’urukundo yakoze naho babandi bagifite ya myumvire yabo y’ubugome nababwira iki isi izababera umwarimu.

Comments are closed.