Kamonyi: Arashakishwa bikomeye. Akurikiranyweho kwica umuvandimwe

Uwitwa Havugimana Vincent, nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira 2017 yishe umuvandimwe we amuteye igice cy’icupa ku mutima agahita apfa, arashakishwa uruhindu ngo agezwe imbere y’ubutabera. Hari amakuru akomeje gukwirakizwa avuga ko yafashwe. Ibi ngo ni ikinyoma.

Amakuru agera ku intyoza.com muri aya masaha, arahamya ko Havugimana Vincent w’imyaka 42 y’amavuko mwene Sebahutu Petero na Nyirakamana Godeliva kuva ku mugoroba w’uyu wa mbere ubwo yicaga murumuna we agahita atoroka, arimo gushakishwa uruhindu ngo ashyikirizwe ubutabera. Abakwirakwiza amakuru ko yaba yatawe muri yombi ngo ni Ikinyoma.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yabwiye  intyoza.com ko uyu mugabo ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we  arimo gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera. Kuba yaba yatawe muri yombi byo ngo ni ikinyoma.

IP Kayigi, yabwiye kandi intyoza.com ko amakuru arimo kuvugwa n’abantu ko uyu Havugimana Vincent yaba yafashwe ari ibihuha bigamije kuyobya uburari ngo abantu bibwire ko yafashwe kandi mu kuri atarafatwa.

Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com bahamya ko ikwirakwizwa ry’aya makuru rishingiye ku kujijisha abantu ngo barekere aho kumushakisha. Bavuga kandi ko kuva yica umuvandimwe we witwa Gasimba Simoni w’imyaka 38 y’amavuko kugeza iyi saha nta muntu uramuca iryera. Nubwo bivugwa ko yicishije umuvandimwe igice cy’icupa, andi makuru abaturage bahaye intyoza.com avuga ko ngo yabanje ku mukubita icupa ariko ngo akaba ubwo yamukurikiranaga bavuye aho banyweraga yamwishe amuteye icyuma.

Ari ubuyobozi busanzwe bw’inzego z’ibanze, ari ubuyobozi bwa Polisi, barasaba buri wese wamenya amakuru y’aho uyu Havugimana Vincent ukurikiranyweho kwivugana umuvandimwe we aherereye kwegera inzego z’umutekano n’izindi zimwegereye agatanga amakuru. Gutanga amakuru kandi ku gihe ngo ni ugufatanya n’ubuyobozi mu nzego zose gukumira no kurwanya ibyaha.

Ubu bwicanyi, bwabaye nyuma y’aho aba bavandimwe banyweraga mu kabari k’uwitwa Nzabonimana Emmanuel mu mudugudu wa Rukaragata, akagari ka Gihara mu murenge wa Runda. Ubwo yicaga umuvandimwe we, ngo yagiye amukurikiye avuye kuri aka kabari maze nyuma yo kumutera igice cy’icupa ku mutima bakiri hafi y’aka kabari, uwatewe icupa yagarutse yiruka agifite akuka avuga ibimubayeho n’ubikoze, yahise agwaga imbere y’aka kabari nkuko bamwe mu baturage babibwiye intyoza.com, kuva aya mahano yaba ku mushakisha byahise bitangira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nkuko byemezwa na Polisi ntabwo aratabwa muri yobi.

Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita z’uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, ubuyobozi bw’akarere bugiye gukorana inama n’abaturage batuye muri uyu mudugudu n’akagari kabayemo ubu bwicanyi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →