Kamonyi: Ba Gitifu b’imirenge bane barahiriye imirimo mishya banahabwa inama n’impanuro

Igihe cyari gishize ari kinini imwe mu mirenge igize akarere ka Kamonyi itagira ba Gitifu, mu irahira ryo kuba Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine muri 12 igize akarere, basabwe guca bugufi no kwibuka ko ababosi babo ari abaturage bagiye kuyobora.

Imirenge ine muri cumi n’ibiri igize akarere ka Kamonyi yari imaze igihe kitari gito itagira ba Gitifu, kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017 abagabo batatu n’umugore umwe barahiriye inshingano zo kuba abanyamabanga nshingwabikorwa bashya b’Imirenge. Mu nama n’impanuro bahawe ‘umuyobozi w’akarere, bibukijwe ko bazashobozwa no guca bugufi, gutega amatwi, kugisha inama no gushyira hamwe.

Abashyizwe mu mirenge uko ari bane hamwe n’imirenge bahawe ni; Ndayisaba Jean Pierre Egide wahawe kuyobora umurenge wa Mugina, Niyobuhungiro Obed wahawe kuyobora umurenge wa Karama, Mandera Innocent wahawe kuyobora umurenge wa Kayenzi hamwe na Mbonigaba Mpozenzi Providence wahawe kuyobora umurenge wa Kayumbu.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi mu guha inama n’impanuro abanyamabanga nshingwabikorwa bashya b’imirenge barahiye ariko n’abasanzwe bakumviraho, yabasabye gukorana neza na bagenzi babo basanze ariko kandi bakakira neza abaturage ari nako baharanira iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Yagize ati:” Iyi mirimo rero mu maze kurahirira banyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, ntabwo ari imirimo yoroshye, ariko na none ntikomeye mubashije gukorana n’abandi ntabwo byagukomerana cyangwa ngo bikuvune, ni akazi gasaba ubwitange, ni akazi gasaba gukorera ku gihe, ni imirimo isaba kumenya gukorana neza n’abandi.”

Yakomeje agira ati:” Turabasaba kuza tugakorana nk’itsinda rimwe (Team), tugakorera hamwe. Mugomba kumenya ko ku muyobozi bosi we ari umuturage, mwite ku guharanira kugeza abaturage ku iterambere n’imibereho myiza, mwite kubatishoboye, abakene, mwegere kandi mukemure ibibazo by’abaturage, ibi si mbibwira abashya gusa ahubwo n’abari basanzwe murusheho kuzuza inshingano zanyu, mugishe inama, turabasaba cyane kwihutisha irangizwa ry’imanza mu mirenge mugiyemo, mwite ku isuku y’aho mugiye kuyobora, mugende mwite ku mutekano, mukaze amarondo. Turabasaba gutega amatwi, kugisha inama, kutiremereza, aho mutumva mwegere ubuyobozi mubaze, mukorane neza n’abafatanyabikorwa, mwirinde gukoresha nabi ibya rubanda.”

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge bose uko ari bane barahiye, baje basanga bagenzi babo umunani bari basanzwe mu mirimo aho bose bujuje umubare w’aba gitifu 12 bayoboye imirenge 12 igize akarere ka Kamonyi.\

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →