Kamonyi: Baganirijwe na Polisi Bibutswa inshingano z’urugo mu muryango

Mu murenge wa Karama, abagore 150 bahagarariye abandi mu nzego zabo baganiriye ndetse bongera kwibutswa gukeburana no kujya bibukiranya hagat yabo inshingano zabo mu muryango.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Kanama 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Karama akagari ka Bitare, abagore bagera ku 150 bahagarariye abandi baganirijwe, basabwa gukeburana bagamije kubaka umuryango Nyarwanda.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage, inspector of Police (IP) Niyonagira Athanase, aganiriza aba bagore bahagarariye abandi, yabasabye kurushaho kwita no kwibuka inshingano nyamukuru bafite yo kubaka umuryango Nyarwanda.

IP Niyonagira, yabwiye aba bagore ko Igihugu kitabasha gutera imbere mu gihe mu muryango nta bwumvikane buhari, ko ndetse mu gihe ubumwe n’urukundo bitarangwa mu muryango no gutera imbere k’umuryango nabyo bitashoboka.

IP Niyonagira Athanase, yasabye cyane aba bagore kujya bakeburana, yabasabye kandi gukebura abataye inshingano, kwirinda ubusinzi, kwirinda gutaha amajoro, kwirinda kurara mutubari, kwirinda gucana inyuma ku bashakanye kuko ngo ibi byose ari bimwe mubiteza ubwumvikane buke mu muryango.

Bamwe mu bagore bahagarariye abandi mu kiganiro na Polisi kuruhare rwabo mu muryango.
Bamwe mu bagore bahagarariye abandi mu kiganiro na Polisi kuruhare rwabo mu muryango.

Murekatete Beatha, umwe mubitabiriye ibi biganiro yavuze ko agiye gukebura bagenzibe bakarushaho gufatanya mu kubaka umuryango nyarwanda. Murekatete yanasabye kandi bagenzibe kwirinda gutwara abagabo b’abandi.

Umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimerere(Etat Civil) wari witabiriye iyi gahunda y’ibiganiro, yashimiye Polisi ku nyigisho nziza yabahaye ndetse ikanabibutsa ishingano bafite nk’umuryango ugomba gufatanya mu kubaka Igihugu. yavuze kandi ko bagiye gushyira mubikorwa inyigisho nziza bahawe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →