Kamonyi: DASSO yarwanye n’umuturage barakomeretsanya bombi bajyanwa mubitaro

Umwe mubagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano-DASSO ukorera mu Murenge wa Mugina mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gashyantare 2019 yakozanijeho n’umuturage barakomeretsanya. Intandaro yabyose ikekwa ngo ni ubusinzi.

Amakuru ikinyamakuru intyoza.com gikesha bamwe mu baturage bo ku Nteko ho mu Murenge wa Mugina, akanemezwa n’ubuyobozi bw’uyu Murenge ni ay’uko umuturage na DASSO bari kwa muganga nyuma yo gushyamirana bagakomeretsanya.

Abaturage bavuga ko uyu DASSO yatemye umuturage bamaze gushyamirana kubyo batumvikanagaho ariko bose ngo bakaba bari banyoye inzoga bita iz’ibikwangari ( inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko). Aya makuru yo gutemana ahakanwa n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina ntabwo buhakana amakuru y’uku gushyamirana kwabyaye ugukomeretsanya hagati y’umuturage na DASSO. Gusa buvuga ko DASSO yagiye kubyutsa uyu muturage ngo ajye ku irondo ariko bose banyoye hanyuma rukambikana.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko ibyo gutemana ntabyo azi ko ngo barwanishije imihoro naho ibindi akaba nawe abyumvana abantu.

Ati “ Barwanye. DASSO yagiye kugenzura irondo asanga hari umuturage utariraye ari hamwe n’abandi banyerondo bajya kubyutsa umuntu utariraye, ariko ikigaragara ari DASSO yari yasinze ari n’uwo yagiye kubyutsa yari yasinze.”

Ubwo umunyamakuru yabazaga Gitifu Ndayisaba ibyo kuba DASSO yatemye umuturage yagize ati “ Ngo barwanishije inkoni iby’imihoro ndi kubyumvana abantu ntabyonzi rwose!”.

Nk’uko Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide abitangaza, aba bombi bajyanywe kwa muganga aho uyu muturage yajyanywe kubitaro bya Kinazi biherereye mu karere ka Ruhango mu gihe DASSO yajyanywe ku bitaro bya Remera-Rukoma, aho buri umwe arimo kwitabwaho n’abaganga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: DASSO yarwanye n’umuturage barakomeretsanya bombi bajyanwa mubitaro

  1. astronomiphilos February 9, 2019 at 6:39 pm

    Ikigikwangali cyengwa na Mugabo Boniface wo mukagarama kizamara abaturage.ubuyobozi bwojisho ryabaturage nibagihagurukire

Comments are closed.