Kamonyi: Gusenya amazu byahereye ku z’abayobozi

Inzu zisaga 98 mu murenge wa Runda, nizo bivugwa ko zubatswe mu buryo butubahirije amateteko n’amabwiriza y’imyubakire, ziwe muri izi nzu zubatswe ni iz’abayobozi batandukanye mu nzego zibanze, mbere yo gusenya iz’abaturage hashyizwe hasi iz’abayobozi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeli 2017 mu kagari ka Muganza, hatangiye igikorwa cyo gusenya inzu zubatswe zidakurikije amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire. Inzu zashenywe bwa mbere ni iz’abayobozi b’inzego zibanze.

Mu makuru abaturage batanga, bahamya ko inzu zashenywe ku ikubitiro zirimo; iy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza, SEDO(Umukozi ushinzwe iterambere mukagari), iy’umuyobozi w’umudugudu hamwe n’iyushinzwe umutekano.

Iyi nzu, abaturage bavuga ko ari iya Gitifu w’Akagari.

Aya makuru kandi yuko aya mazu yashenywe yari ay’aba bayobozi, nubwo ubwabo batemera ko ari ayabo ariko abaturage bakabibahamya,  n’ubuyobozi bw’akarere burabyemera nubwo busa n’ubunyura ku ruhande.

Bahizi Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi agira ati” Inzu zatangiye kuvaho zimwe na zimwe zari iz’abantu bumva ko bakomeye, ari nazo abaturage bavugaga bati ziriya nzu zitaravaho natwe izacu ntabwo tuzikuraho, nibyo rero twihutiye kugira ngo abo ngabo abaturage bavuga ko izabo zitavuyeho nabo batazikuraho twihutiye kuba arizo dusaba ko bakuraho, twibwiye ko n’izindi abubatse ahatemewe baza kuzikuriraho kuko noneho icyo bitwazaga cyarangiye.

Iyi nzu nayo bivugwa ko yari iya SEDO.

Uretse kuba izi nzu z’aba bayobozi zashenywe ku ikubitiro, uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi atangaza ko bitagarukira aha, ko na nyuma y’ibi abayobozi bagize uruhare mu iyubakwa ry’aya mazu bazakurikiranwa ku ruhare rwabo mu buryo butandukanye.

Umwe mu baturage batari bacye bahuruye kureba isenywa ry’aya mazu, aganira n’intyoza.com yagize ati” Izi nzu zasenywe zubatswe mu mafaranga twahaye aba bayobozi twubaka( Ruswa), baguzemo za moto bamwe turazizi kuko mbere yaho ntabyo bari bafite, babanze rero baze badusubize amafaranga twabahaye mbere yo kuvuga ko bari budusenyere.” Abaturage bavuga kandi ko aba bayobozi bagarura utwabo, bakegura cyangwa se bakimuka kuko ngo kubana babasenyeye kandi aribo bariye utwabo bizagora.

Aha bari bashungereye umuturage wari uhahamuwe nibyo yari abonye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017 ahagana ku i saa yine z’igitondo nibwo ikipe irimo ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abayobozi baturutse ku rwego rw’Intara barimo Ingabo na Polisi bagiye mu gikorwa cyo gusura ibice bitandukanye by’umurenge wa Runda, amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko mubyo bareba birimo isuku n’isukura ariko kandi n’iri yubakwa ry’amazu ateje ibibazo ridasigaye.

Amazu yubatswe muri aka kagari ka Muganza mu murenge wa Runda bivugwa ko asaga 50, mu gihe mu karere kose bivugwa ko asaga 350. Abarimo gusenya aya mazu ni abakozi bashatswe n’ubuyobozi  bagomba kubihemberwa. Isenywa ry’aya mazu ryahuruje abaturage b’ibyiciro bitandukanye kuva kubana kugera kubasaza n’abakecuru.

Abaturage baje gushungera aho inzu zisenywa.

Mu gusenya aya mazu,  bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze ntabwo bagaragaye, abaturage batari bacye  barimo kureka imirimo bakora bakaza gushungera ari nako induru n’amarira hamwe n’amagambo akomeye bikurikizwa abasenya.

Aha ni ku gasozi kari hakurya ya Muganza, hitwa Muhambara, bamwe mu bayobozi batangajwe no kuhabona uru rwererane rw’amazu ngo batazi iyubakwa ryayo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi: Gusenya amazu byahereye ku z’abayobozi

  1. janvier September 16, 2017 at 8:27 am

    ndabona ibibintu ataribyo kbsa gtusenya amazu kweli ubwose inzu irind kuzura bareba hehe kuburyo bavugako zubatswe muburyo utemewe namategeko

  2. joma September 18, 2017 at 4:40 am

    Nibaza niba buri muturage azabona 50millions yo kubaka inzu bavuga ko ariyo yemewe!

Comments are closed.