Kamonyi: Haravugwa urupfu rw’abantu 4 mu masaha 28 bazize amazi

Abantu bane barimo abana batatu bo mu kigero cy’imyaka hagati y’ibiri na 12 bo mu murenge wa Ngamba bapfuye bazize amazi tariki 8 ukuboza, nyuma y’amasaha make ku munsi ukurikira, umubyeyi wo mu murenge wa Nyamiyaga nawe atwarwa n’amazi y’imvura mu mugezi wa Cyabariza tariki 9 ukuboza 2017.

Urupfu rw’aba bantu uko ari bane bapfuye bazize amazi mu gihe gitandukanijwe n’amasaha atarenga 28, rwemejwe n’abayobozi mu karere ka Kamonyi.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati ” Ni Abana 3 bo mu Murenge wa Ngamba, 2 batwawe n’umugezi, undi umwe nawe agwa mu cyobo gifata amazi. Naho uwa Nyamiyaga nawe yatwawe n’umugezi Ahita apfa.”

Mwizerwa Lafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba wapfuyemo abana batatu bo mu kigero kiri hagati y’imyaka 2 na 12 y’amavuko, yabwiye intyoza.com iby’urupfu rw’aba bana.

Yagize ati ” Hapfuye abaturage batatu mu bintu by’amayobera. Mu ma saa saba nibwo bambwiye ngo mu mugezi witwa Nyamagana, muri Kabuga mu mudugudu wa Nyamugari bahabonye umurambo w’umwana w’imyaka 11y’amavuko. Mu gihe narimo gutanga amakuru nshaka ubifasha, bambwiye ko mu kagari ka Marembo, umudugudu wa Rugarama hari umwana w’imyaka ibiri n’amezi icyenda nawe ukuwe mucyobo cyaretsemo amazi kiri hafi y’iwabo bahoze bacukuragamo icyondo cyo kubumba amatafari. Hatarashira nk’isaha ndimo gushaka amakuru, amazina, bati rero tubonye n’undi murambo w’umwana w’imyaka 12 y’amavuko hagati ya Ngamba na Kayenzi mu mugezi umanuka hariya kubashinwa( ni mu gice cy’aho bacukura amabuye y’agaciro). Numvise bikomeye, buri umwe yapfuye urupfu rwe ariko rufitanye isano n’amazi.”

Nyuma y’amasaha hafi 28 aba bana b’i Ngamba bapfuye, mu murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe naho kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017 mu mugezi w’igishanga cya Cyabariza hakuwemo umurambo w’umubyeyi witwa Niyotwagira Chantal w’imyaka 23 y’amavuko bivugwako yishwe n’amazi. Bivugwa ko yatwawe n’amazi y’imvura ubwo yambukaga umugezi.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko ngo uyu mubyeyi ubwo ngo yagwaga mu mugezi yari avuye gusura umugabo we ukora akazi k’ubuzamu mu murenge wa Runda, uyu mubyeyi bivugwa ko kandi asize abana babiri, umwe w’imyaka ine n’undi w’umwaka umwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →