Kamonyi: Hegitari 71, Igihombo ku bahinzi kirenga Miliyoni enye byatikiriye mu biza

Nyuma y’ikusanyamakuru ku mvura yateje umwuzure ikangiza byinshi mu bishanga byahingwagamo imyaka n’abaturage, byemejwe ko ubuso bwa Hegitari 71 mu bishanga by’imirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge, arizo zatikiriye muri ibi biza, ifumbire n’imbuto bifite agaciro karenga Miliyoni enye byahatikiriye.

Ubuso bwa Hegitari 71 bwari buhinzemo imyaka mu bishanga bihuza imirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge nibwo bwatikiriye mu biza, miliyoni zisaga enye zaguzwe imbuto n’ifumbire byose nta nakimwe umuhinzi aramuye.

Igishanga cya Rwabashyashya cyonyine habaruwe Ubuso bwa Hegitari 35 zagiye, Igishanga cya Bishenyi hagiye ubuso bwa Hegitari 28 mu gihe igishanga cya Kamiranzovu na Bigirwa habaruwe Ubuso bwa Hegitari umunani zatwawe n’ibiza.

Mukiza Justin, Umoyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Kamonyi yatangaje ko muri ibi bishanga hari harahinzwe imbuto z’ibigori zingana n’ibiro 1775 mu gihe ifumbire yashyizwemo ingana n’ibiro 7100. Atangaza kandi ko guhinga ibijumba bidashoboka, ko ahubwo bitarenze kuwa kabiri wa tariki 24 Ukwakira 2017, ahatwawe hagomba kuba hongeye gusubizwamo ibigori.

Ukurikije imibare ku kiro cy’imbuto y’ibigori bivugwa ko kimwe kigurwa ku mafaranga 330 ayo Leta itangira umuturage atarimo usanga imbuto zonyine zaratanzweho amafaranga angana n’Ibihumbi magana atanu mirongo inani na bitanu n’amafaranga magana arindwi mirongo itanu y’u Rwanda( 585750Fr), ubaze ifumbire aho ikiro kimwe umuturage bivugwa ko akishyura amafaranga 430 y’u Rwanda, usanga yaratanzweho amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi mirongo itanu na bitatu y’u Rwanda( 3,053,000Fr), amafaranga yose hamwe ni Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu mirongo itatu n’umunani n’amafaranga magana arindwi mirongo itanu( 3,638,750Fr).

Aka gaciro kabazwe, ni amafaranga gusa abahinzi batanze bagura imbuto y’ibigori bateye ndetse n’ifumbire bashyizemo, ntabwo habariwemo agaciro k’ibyo Leta iba yatangiye umuturage, ntabwo harimo agaciro k’imyaka yindi y’abaturage.

Hari kandi umworozi w’Amafi witwa Bakinahe Jean Baptiste wabwiye intyoza.com ko ibyuzi bye  by’amafi bine byatwawe. Yavuze ko icyuzi kimwe aricyo yarazi ko kirimo agera kuri 700 afite agaciro kagera mu bihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda( 400,000Fr) ko ibindi byuzi atazi umubare w’amafi yarimo ndetse n’agaciro k’amafaranga. Muri ibi kandi ntabwo habariwemo imibyizi y’abaturage bashyize muri ibi bikorwa by’ubuhinzi.

Mu gihe iyi mibare y’ibyangijwe n’uyu mwuzure watewe n’imvura yari ivanzemo n’amahindu mu bishanga by’imirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017, biravugwa ko amazu asaga 30 muri iyi mirenge wongeyeho umurenge wa Nyamiyaga na Mugina yaba yasenyutse andi akaguruka.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →