Kamonyi: Ibirombe bikomeje guhitana abantu

Nyuma y’aho ibirombe 2 bicukurwamo amabuye y’agaciro mu murenge wa Rukoma bigwiriye abantu 2 umwe agakurwamo ari muzima undi agapfa, babiri muri uyu murenge ahagana saa Cyenda z’igitondo bagwiriwe n’ikirombe umwe yapfuye undi aracyashakishwa.

Ahagana ku isaha y’isaa cyenda z’igitondo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017 mu murenge wa Rukoma akagari ka Murehe, umudugudu wa Mubuga, ikirombe cyagwiriye abantu babiri umwe yamaze gukurwamo yapfuye undi aracyashakishwa.

Ikirombe cya AMP( African Minerese Petroleum) cy’uwitwa Murego Paulin, cyagwiriye abana 2 umwe witwa Bikorimana Richard w’imyaka 17 y’amavuko, uwitwa Sindayigaya Alphonse w’imyaka 16 y’amavuko.

Aba bana b’abasore uko ari babiri baguye muri iki kirombe, amakuru yizewe agera ku intyoza.com ni uko bari bagiye bihishe bashaka kwiba amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koruta acukurwa muri iki kirombe.

Uwapfuye ni uyu Bikorimana Richard w’imyaka 17 mu gihe Sindayigaya Alphonse w’imyaka 16 akiri mukirombe aho abaturage, umuyobozi bw’umurenge wa Rukoma bategereje imashine ngo ibafashe gushaka uwaheze mukirombe aho batazi niba avamo ari muzima cyangwa se ari umupfu.

Turakomeza kubakurikiranira ibikorwa byo gukuramo uyu Sindayigaya ukiri mu kirombe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Ibirombe bikomeje guhitana abantu

  1. boniface May 17, 2017 at 9:27 am

    ABANTU BAKWIYE KWITONDERA KUJYA MU BIROMBE KUKO BYAGARAGAYE KO BAJYAMO NTABUMENYI BABIFITEMO UGASANGA BAHASIZE UBUZIMA, ABABUZE ABABO NIBAKOMEZE KWIHANGANA.

Comments are closed.