Kamonyi: Igishanga cya Kayumbu kidatunganije, kibangamiye Impuzamakoperative“Impuyabo”

Ubuyobozi bw’Impuzamakoperative y’ubuhinzi“ Impuyabo” ibarizwa mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, babangamiwe n’igishanga cya Kayumbu bakoreramo ibikorwa by’ubuhinzi kidatunganijwe. Umuhinzi arahinga, Ibiza byaza agataha amara masa. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari icyo burimo gukora ngo umuhinzi yizihirwe.

Musafiri Jean Damascene, Perezida w’Impuzamakoperative Impuyabo igizwe n’amakoperative 6, avuga ko kuva mu mwaka wa 2012 batangira gukorera muri iki gishanga kitigeze gikorwa mu buryo bunyuze abahinzi. Iteka uko Ibiza bije ngo bisiga abahinzi mu marira kandi baba batanze igihe cyabo n’ibyabo mu buhinzi.

Musafiri Jean Damascene/Perezida w’Impuyabo.

Agira ati“ Uyu munsi wa none ni cya gishanga kimeze nkuko cyari gisanzwe kiriho kuva cyera. Gihingwa mu buryo buri muri gahunda ya Leta ariko kidafite ingomero. Nta buryo buyobora amazi buhari, cyaracukunyutse amazi ari hasi ikuzimu, igihe cy’izuba ryinshi iyo ushyizemo moteri ntabwo ibasha kuyazamura neza kuko nta mazi anyura mu mpandu dufite”.

Perezida Musafiri, akomeza asaba ko mu buryo bwo gutunganya iki gishanga, Leta n’abafatanyabikorwa bakwiriye gufasha mu kurinda amazi acyangiza, by’umwihariko ava mu misozi agikikije ku buryo hacukurwa imirwanyasuri kuri iyi misozi igikikije, bityo ibyavagayo bicyangiza bikaba bikumiriwe, hanyuma izindi gahunda n’ingamba zo kugitunganya mu buryo burambye zigakorwa, umuhinzi agahinga yizeye kudakomwa mu nkokora n’ibiza.

Iki gishanga ni uko mu bice bimwe na bimwe cyangiritse.

Avuga ku gihombo baterwa no kuba iki gishanga kidatunganije, avuga ko bigoye kubibara ariko agatanga ingero nk’aho mu mwaka wa 2017 ibiza byasize abahinzi mu marira, aho byatwaye igishanga cyose bagataha amara masa.

Avuga ko akamaro gakomeye Impuyabo n’amakoperative ayigize bagejeje ku banyamuryango ari uguhindura imyumvire, abantu bagasirimuka mu mutwe no mu mibereho isanzwe y’ubuzima, bakagendana na gahunda za Leta. Avuga kandi ko buri munyamuryango wese yoroye itungo bijyanye nuko yifite, nta numwe utari muri Mituweli, ndetse uyu munsi wa none bageze kure muri gahunda ya Ejo Heza n’ibindi.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ikibazo aba bahinzi b’Impuyabo bafite kizwi, ko ndetse igihe umukuru w’Igihugu Paul Kagame aheruka mu Ntara y’Amajyepfo iki kibazo yakigejejweho.

Mu birimo gukorwa, Meya Tuyizere avuga ko mu byihutirwa ubu bafite mu kigega cy’akarere( Ingengo y’imari) amafaranga batangiye kwifashisha mu gucukura imirwanyasuri ku misozi igira uruhare mu kumanura amazi y’imvura yangiza iki gishanga. Ashimangira kandi ko harimo gushakishwa ubushobozi bwisumbuye ku buryo umwaka utaha bafatanije n’abaturage hari ibizakorwa mu rwego rwo kurinda iki gishanga no gutuma umuhinzi yizihirwa no kubona ahinga agasarura nta nkomyi.

Impuzamakoperative “IMPUYABO”, igizwe n’abanyamuryango 1575 babarizwa mu makoperative atandatu ahinga muri iki gishanga n’ahandi hatari muri iki cya Kayumbu, hose hafite ubuso bwa Hegitari 50.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →