Kamonyi: Imiryango 20 y’Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe ihene 40 z’amashashi n’Inyagazi

Fondasiyo Gasore, yatanze ihene z’Amashashi n’Inyagazi 40 ku miryango 20 y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Musambira mu tugari dutandukanye, basabwe kuzifata neza zikazabafasha kwiteza imbere. Buri muryango wahawe ihene 2.

Imiryango 20 y’Abaturage basigajwe inyuma n’amateka batishoboye bo mu murenge wa Musambira, kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi tariki 10 Ugushyingo 2017 bahawe ihene 40. Babwiye intyoza.com ko bafite ibyishimo byo guhabwa izi hene, ko bagiye kuzifata neza zikazabafasha kwikenura mu bibazo bitandukanye byari umuzigo uturwa abandi.

Abaturage bari begereye imodoka yari ipakiye ihene bari bagiye guhabwa.

Bimwe muri ibi bibazo bavuga ko byari umuzigo bahora batura abagiraneza ndetse na Leta, birimo icyari kibakomereye cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Bavuga ko kuva bahawe izi hene zizabakemurira byinshi ubwo zizaba zitangiye kororoka, bavuga kandi ko no kubafite ubutaka bazabona ifumbire iturutse kuri aya matungo, bazishyurira abana minerivale, bazagura akambaro n’ibindi.

Bagambiki Jean Marie Vianney, umwe mubahawe ihene yabwiye intyoza.com ati ” Ndishimye cyane kuko ihene zororoka vuba, nabagaho ntekereza ngo nzivuza nte, nzabona nte Mituweli ariko ni zimara kororoka, kimwe mubyo nzakemura bwa mbere ni Mituweli, bizamfasha kandi kwigira. Izihene kandi, zije kudufasha guhindura amateka, ndashima nkomeje uyu muterankunga utwibutse, yari yanaduhaye mituweli vuba aha, ndashima na Leta ituzirikana.”

Gasore Serge nabo bazanye, bari mu gikorwa cyo guha abaturage ihene.

Adela Nahimana, atuye mu kagari ka Karengera, yagize ati” Birandenze cyane, nta handi nabonye umukene nkange ahabwa ihene ebyiri icyarimwe, nshimiye Imana kuko mbona ari ubuyobozi bwiza budutekerezaho. Ijambo abasigajwe inyuma n’amateka ntabwo nkiryemera, mbona hari aho tumaze kugera kuko ubuyobozi bwacu busigaye butwitayeho, budutekereza. Mbere twari twarahejwe kuko tutari tuzwi, najyaga mbona mituweli bingoye ariko ubu bampaye intangiriro yo kugirango nanjye nge mbasha kuyitangira, ntabwo nzongera kujya ntegereza ahubwo ngiye kuzajya ntangirana n’ukwezi nishyure Mituweli ku gihe ntawe ntuye umutwaro. Gasore se namushimra nte ko bindenze.”

Gitifu w’Umurenge wa Musambira ashyikiriza umuturage ihene ebyiri yagenewe.

Gasore Serge wahaye aya matungo magufi (Ihene)abaturage, yabwiye intyoza.com ati ” Icyo twifuza gikomeye ku baturage, ni ukugira ngo aya matungo bayafate neza, bayafate nk’amatungo yabo abafashe kwiteza imbere, turifuza ko baba abanyarwanda bigira aho kuba abo duhora dushakisha uko twabishyurira Mituweli. Aya matungo azabafasha gukemura ibibazo bitandukanye nko kwishyurira abana amashuri, kubona ifumbire kugura umwambaro tudasize ubwisungane mu kwivuza(Mituweli) n’ibindi.

Uwahabwaga ihene yabanzaga gusinya amasezerano n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira bwijeje aba baturage gukomeza kubaba hafi, bwabasabye kandi kutazuyaza bagana ubuyobozi mu gihe bagize ikibazo, bwasabye kandi aba baturage kuba inyangamugayo mu kutarya no kutagurisha aya matungo ahubwo bakayafata neza akabateza imbere. Buri wese wahabwaga ihene yasinyanaga n’ubuyobozi amasezerano akubiyemo ko yiyemeje gufata neza amatungo ahawe ndetse no kuzoroza mugenzi we mu gihe aya matungo azaba yororotse. Mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira 2017 Gasore Serge yari yishyuriye Mituweli abasigajwe inyuma n’amateka 67 ari nabwo yari yabasezeranije ko azagaruka vuba kubaha ihene.

Mu muhanda byari ibyishimo ku baturage bari bahawe ihene.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →